Tanzania: Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kugurisha ibice by’umwana we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Gicurasi 2019 saa 06:54
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo muri Tanzania yatawe muri yombi nyuma yo kugurisha umukobwa we ngo ibice bye bijye kwifashishwa mu migenzo y’ubupfumu na we abone ubukire.

Itangazo Polisi yasohoye kuri uyu wa Gatandatu rivuga ko uwo mwana witwaga Rose Japhet w’imyaka itandatu yishwe mu Cyumweru gishize nyuma umurambo we ugatoragurwa mu gace ka Mbeya kazwiho gukorerwamo imigenzo gakondo.

Polisi yagize iti “Umurambo wagaragaye waracagaguwe, ikirenge cy’iburyo nta kiriho. Icyabiteye ni amafaranga. Se w’umwana yamushyiriye umucuruzi amuha ibihumbi bibiri by’amadolari kugira ngo na we (se) ahinduke umukire.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko ikirenge cy’uwo mwana nyuma cyaje kugaragara gitabye hafi y’aho umurambo wabonetse.

Umucuruzi waguze uwo mwana yamaze gufatwa ndetse yemera uruhare rwe, Polisi ikaba yatangaje ko iri guhiga n’umupfumu wabitegetse.

Mbeya ni hafi y’agace kitwa Njombe. Ako gace muri Mutarama uyu mwaka kagaragayemo imirambo y’abana igera ku icumi bari mu kigero cy’imyaka ibiri n’icumi baracagaguwe.

Itangazamakuru ryavuze ko abo bana bashobora kuba barishwe ngo ibice byabo byifashishwe mu migenzo gakondo.

Ubwicanyio nk’ubwo ntibwari bumenyetewe muri Tanzania ahubwo abafite ubumuga bw’uruhu bazwi nka nyamweru nibo bakundaga kwibasirwa, ibice byabo bikifashishwa nk’inzaratsi zizana ubukire n’amahirwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza