Tanzania: Umunyapolitiki wanengaga Perezida Magufuli yaburiwe irengero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Mdude Nyagali wari uzwiho kunenga cyane ubutegetsi bwa Perezida John Pombe Magufuli yaburiwe irengero nyuma yo gushimutwa n’abantu batazwi mu Majyepfo ya Tanzania.

Ishyaka rya Mdude, Chadema ryatangaje ko yaburiwe irengero ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo yari avuye mu kazi ke ahitwa Mbozi, agace kari hafi y’umupaka wa Tanzania na Zambia.

Abatangabuhamya bavuga ko Mdude w’imyaka 32 yashimuswe n’abagabo bane bamukuye mu muhanda, bakamwinjiza muri imwe mu modoka ebyiri zari ziparitse zimutegereje.

Bivugwa ko yabanje gusakuza asaba gutabarwa mbere yo kwinjizwa muri iyo modoka.

Ishyaka Chadema ryatangaje ko kugeza ubu ritazi ahantu Mdude aherereye nubwo ikibazo cyamaze kugezwa kuri polisi.

Mbere yo gushimutwa, Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bitangaza ko Mdude hari hashize akanya yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yita Perezida Magufuli ‘indyarya’.

Hari ubwo yajyaga aterwa ubwoba ko ashobora kuzaraswa nkuko byagendekeye umudepite utavuga rumwe na Leta , Tundu Lissu , warashwe muri Nzeri umwaka ushize ubu akaba ari mu bitaro mu Bubiligi.

Ishyaka Chadema rishinja Guverinoma kuba inyuma y’abashatse guhitana Lissu.

Mu gihe gishize, Mdude yigeze gushinjwa kugumura abaturage.

Guhera mu 2015 agiye ku butegetsi, Magufuli ashinjwa kutihanganira abatavuga rumwe na we ndetse n’itangazamakuru.

Abagabo babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe barimo n’umudepite muri Gashyantare uyu mwaka bakatiwe igifungo cy’amezi atanu bashinjwa kumusebya.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka imiryango itegamiye kuri Leta muri Tanzania yasinye itangazo ryamagana uburyo Magufuli akomeje kubangamira uburenganzira bwa muntu na demokarasi mu gihugu cye.

Hari impungenge z'aho umunyapolitiki witwa Mdude Nyagali yaba aherereye nyuma yo kuburirwa irengero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza