Tanzania yafunze banki eshanu kubera ibihombo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 4 Mutarama 2018 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Banki Nkuru ya Tanzania (BoT) yambuye uburenganzira bwo gukora banki eshanu, inashyiraho Ikigo gishinzwe kurengera ababitsa amafaranga yabo, Deposit Insurance Board (DIB) nk’ushinzwe iseswa ry’izo banki, guhera kuri uyu wa 4 Mutarama 2018.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, BoT yatangaje ko izi banki zitari zigifite imari shingiro y’ifatizo ihagije. Iyo ni Imari shingiro bwite igizwe n’imigabane yatanzwe kandi yarangije kwishyurwa, hongewemo igice cy’inyungu cyashyizwe ku ruhande kandi cyatangajwe, hakuwemo umutungo udafatika wose.

Izo banki ni Covenant Bank for Women, Efatha Bank Limited, Njombe Community Bank Limited, Meru Community Bank Limited, na Kagera Farmers’ Cooperative Bank Limited.

BoT yakomeje igira iti “Izi ngamba zifashwe na Banki Nkuru ya Tanzania, nyuma yo kubona ko izi banki zitari zigifite imari shingiro mu buryo buhagije, bitandukanye n’amabwiriza agenga urwego rw’imari yo mu 2006.”

"Gukomeza ibikorwa byabo n’imari shingiro bari bagezeho bibangamiye cyane inyungu z’abazibitsamo, bikanateza impungenge ku busugire bw’urwego rw’imari.”

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’ibyumweru bitatu Perezida John Magufuli asabye Banki Nkuru ya Tanzania gufatira ibyemezo banki zitagifite imari shingiro y’ifatizo ihagije.

Icyo gihe yavuze ko bafite banki 58 muri Tanzania, bityo hakenewe ko hafatirwa imyanzuro banki bigaragara ko zananiwe ku isoko, ko “ikiruta twagira banki nke zihagaze neza aho kugira nyinshi zuzuye ibibazo.”

Icyicaro gikuru cya Banki Nkuru ya Tanzania, i Dar es Salaam

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza