Tanzania yahagaritse icuruzwa ry’amavuta yifashishwa n’abatinganyi

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 24 Nyakanga 2016 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania yahagaritse iyinjizwa n’icuruzwa ry’amavuta yifashishwa n’abatinganyi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina mu rwego rwo kurwanya ubwiyongere bwabo n’ikwirakwizwa ry’agakoko gatera Sida.

Aya mavuta abatinganyi bayifashisha bayasiga ku gitsina igihe cyo gukora imibonano kugira ngo abashe kuborohereza muri icyo gikorwa.

Tanzania isanzwe ifite amategeko ahana abatinganyi aho ufashwe ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Minisitiri w’Ubuzima, Ummy Mwalimu yatangarije ibinyamakuru byo muri iki gihugu ko aya mavuta yahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikongezwa rya virusi itera Sida.

Yagize ati “Aya mavuta atuma ababana bahuje ibitsina biyongera kandi binyuranye n’amategeko umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ugenderaho, ibishobora guhanishwa igifungo cya burundu.”

Tanzania ni kimwe mu bihugu biri mu muryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza, commonwealth gihana ababana bahuje ibitsina.

Nk’uko AFP ibitangaza, Umuyobozi mushya w’umujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda yavuze ko hakozwe imikwabu yo guhiga abatinganyi muri uku kwezi kwa Nyakanga ahafashwe abagabo benshi mu matsinda bibumbiyemo.

Bamwe mu batinganyi n’andi matsinda ateye kimwe na bo bari batangiye kwirekura bakagaragaza abo ari bo kuri internet babujijwe kongera kugira icyo batangaza nyuma y’aho Makonda atangaje ko ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga na bo bazakurikiranwa na Polisi.

Kugeza ubu abatinganyi bagera kuri 23% muri Tanzania banduye virusi itera Sida nk’uko byemezwa na Minisitiri w’Ubuzima uvuga ko iyi ari imwe mu mpamvu zo guca amavuta bifashisha.

Iki cyemezo ariko kivuguruza amabwiriza y’ishami rya Loni rishinzwe kurwanya Sida yo kubagezaho aya amvuta n’udukingirizo hagamijwe kurwanya Sida cyane cyane mu duce tugaragaramo ubwandu bwinshi.

Umuryango w’Abanyamerika uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, uherutse gushinja polisi ya Tanzania guhonyora uburenganzira bw’abatinganyi, aho bamwe bakubitwa abandi bagafungwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza