Tanzania yatanze isoko rya gari ya moshi ikoresha amashanyarazi izaba iya mbere mu karere

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Tanzania yatanze isoko ryo kugura ibice 19 bigize gari ya moshi ikoresha amashanyarazi, bizakoreshwa mu muhanda uri kubakwa muri icyo gihugu.

Ikigo cya leta gishinzwe umushinga wa gari ya moshi, Reli Assets Holding Company (Rahco), cyatanze isoko ry’ibyo bice bya gari ya moshi, birimo 14 bizaba bitwara imizigo gusa, ibisigaye bigatwara abagenzi.

Iminsi yo guhatanira isoko izarangirana n’impera z’uku kwezi, mu gihe Tanzania ikomeje gukora ibishoboka ishaka kuba igicumbi cy’ibicuruzwa bigemurwa muri aka karere, umwanya ubu ufitwe na Kenya.

Nk’uko The East African yabitangaje, Tanzania izahita iba igihugu cya mbere mu karere gikoresheje gari ya moshi itwarwa n’amashanyarazi, mu gutwara abagenzi n’imizigo.

Ibikorwa byo kubaka uwo muhanda wa gari ya moshi uzaca mu muhora wo hagati byatangiye muri Mata umwaka ushize, icyiciro cya mbere kikazaba kigizwe n’ibilometero 205, bizaba bituruka ku cyambu cya Dar es Salaam bikagera Morogoro, rwagati muri Tanzania.

Uwo muyoboro uzatwara miliyari $1.2 uri kubakwa n’ikigo cyo muri Turukiya, Yapi Merkezi n’icyo muri Portugal, Mota-Engil, byitezwe ko uzaba wamaze kubakwa bitarenze Ukwakira 2019.

Tanzania iteganya gukoresha miliyari $14.2 mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi ureshya na kilometero 2,561, uzava Dar Es Salaam ukagera i Mwanza ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria na Kigoma ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, mu myaka itanu iri imbere.

Biteganyijwe ko uwo muhanda uzahita uhuza inzira ndende iva ku Nyanja y’Abahinde ikagera mu bihugu bitayegereye nk’u Rwanda, u Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.

Kenya nayo iri kubaka umuhanda wa gari ya moshi ndetse igice kimwe cya Mombasa-Nairobi kireshya na kilometero 472 cyatangiye gukora, iteganya ko mu myaka ine iri imbere izatangira gukoresha gari ya moshi y’amashanyarazi.

Gari ya moshi ikoresha amashanyarazi izagurwa na Tanzania, izaba iya mbere mu karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza