Tanzania yataye muri yombi abapfumu 65 bakekwaho kwica abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Werurwe 2019 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Tanzania yataye muri yombi abapfumu 65 bakekwaho uruhare mu rupfu rw’abana batandukanye mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bw’iki gihugu.

BBC yatangaje ko bije bikurikira impfu z’agashinyaguro zakorewe abana 10 mu Karere ka Njombe n’abandi bo mu Karere ka Simiyu muri Mutarama uyu mwaka.

Bivugwa ko abo bana bagiye bicwa bagacibwa ibice by’imibiri yabo ngo bijye kwifashishwa mu migenzo itandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Tanzania, IGP Simon Sirro yavuze ko muri Simiyu hafashwe abapfumu 45 naho muri Njombe hagafatwa 20.

Sirro yavuze ko ibikorwa byo guhiga n’abandi bapfumu bakekwaho uruhare muri izo mpfu bikomeje.

Yagize ati “Nategetse ko buri muvuzi gakondo yaba uwanditse cyangwa utanditse akorwaho iperereza akabazwa, abazagaragara ko ari abanyabyaha amategeko azakora akazi kayo.Twanasabye ubuyobozi kongera kwandika abavuzi gakondo bushya.”

Kwica hagamijwe gushaka ibice by’umubiri ni imigenzo ikorwa cyane mu bice bitandukanye bya Tanzania, bifite abantu bizera ko ibice by’umubiri w’umuntu bizana ubukire.

Abafite ubumuga bw’uruhu bazwi nka nyamweru ni bamwe mu bakunze kwibasirwa, aho bakunza gukatwa amaguru n’amaboko n’imyanya y’ibanga.

Ifoto igaragaza agace ka Njombe kagaragayemo aba bapfumu / Ifoto: Voices Around The World

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza