Tchad: Amezi atatu arihiritse imbuga nkoranyambaga zidakora

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Nyakanga 2016 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Abatuye Tchad bamaze amezi atatu badakoresha imbuga nkoranyambaga, sosiyete z’itumanaho muri icyo gihugu zitangaza ko zafunze umurongo wa interineti ikoreshwa n’izo mbuga bitegetswe na leta , leta yo igatangaza ko biterwa n’ibibazo bya tekiniki.

Ibyo bibazo byatangiye kugaragara ubwo Perezida wa Tchad Idriss Deby Itno yongeraga gutorerwa kuyobora icyo gihugu muri Mata uyu mwaka.

Ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivili (Trop c’est Trop) ryahagurukiye icyo kibazo, ritangaza ko izo mbuga zirimo Facebook, Whatsapp, Twitter, Viber, nta wundi wazifunze atari leta.

Umunyamabanga mukuru ushinzwe ibijyanye no kumenyakanisha ibikorwa muri Trop c’est trop, Constate Rémi Gamo aganira n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2016, yavuze ko umurongo w’izo mbuga wagendaga ucikagurika mbere y’amatora ya perezida muri icyo gihugu.

Nyuma ariko ngo byaje guhumira ku mirari guhera mu matora ya Perezida w’icyo gihugu yabaye tariki ya 10 Mata 2016.

Icyo kibazo cyahagurukiwe n’ihuriro rirwanya ubuzima buhenze muri Tchad naryo ribarizwa muri Trop c’est trop, rigeza ikibazo cyarwo ku masosiyete y ‘itumanaho akomeye muri icyo gihugu ya Airtel na Tigo, icyakora izo sosiyete zigaragaza ko atari zo nyirabayazana w’icyo kibazo, ahubwo ari ubushake bwa leta yabategetse guhagarika iyo mirongo ya interineti ituma imbuga nkoranyambaga zikora.

Ubwo icyo kibazo cyafataga intera, tariki ya 14 Mata abaturage bakoze ibimeze nk’imyigaragambyo yo kumara umunsi badakoresha telefoni , basaba ko bahabwa uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.

Leta ya Tchad yahakanye uruhare ishinjwa mu ihagarikwa ry’ikoreshwa ry’izo mbuga.
Jean-Bernard Padaré, umuvugizi w’ishyaka rya MPS [ Mouvement Patriotique du Salut] riri ku butegetsi muri Tchad yavuze ko ibirego bishinjwa leta ari ibinyoma, ahubwo ko ibibazo byavutse bifitanye isano na tekiniki.

Gusa hari bamwe bashobora gukoresha izo mbuga bifashishije ubundi buhanga budasanzwe ku bijyanye na interineti.

Jean-Bernard Padaré, avuga ko leta atariyo yafunze imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza