Tchad: Minisitiri yirukanywe azira kwanga kurahira akoresheje Bibiliya

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 12 Gicurasi 2018 saa 11:05
Yasuwe :
0 0

Minisitiri muri Guverinoma nshya ya Tchad yirukanywe ataratangira inshingano ze, nyuma yo kwanga kurahirira kuri Bibiliya kubera ko ukwemera kwe kutabimwemerera.

Ku wa Kane nibwo abaminisitiri muri Guverinoma barahiriye inshingano zabo nshya, hakaba harasubirwagamo amagambo yateguwe n’Inama Nkuru y’Abayisilamu.

Hakoreshejwe indahiro yateguwe n’Abayisilamu gusa, nyuma y’uko abakirisitu banze kuyitegura bavuga ko Bibiliya itaberemerera kurahira.

Muri uku kurahizwa, Umuvugizi wa Guverinoma, Madeleine Alingué yasabye ko hakorwa impinduka mu ndahiro ye, ijambo ‘Allah’ rikoreshwa n’Abayisilamu rigasimbuzwa Imana, ibintu yabanje kwangirwa n’Urukiko rw’Ikirenga kugeza ubwo Perezida Idriss Déby ategetse ko babimwemerera.

RFI dukesha iyi nkuru ivuga ko Djibergui Rosine Amane wari wagizwe Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege za gisivili we bitaje kumugendekera neza, kuko yasabye ko indahiro isimbuzwa inyandiko y’ubudahemuka akayishyiraho umukono, ariko urukiko rukamutsembera.

Perezida Déby yahise amusimbuza Gen Mahamat Taher Rozzi wari witabiriye uyu muhango, ndetse ako kanya ahita arahirira inshingano nshya yahawe.

Kuva uyu muhango warangira, indahiro ku bahawe imyanya mu buyobozi yahise itangira kugibwaho impaka by’umwihariko ku ruhande rw’abakirisitu.

Mu Cyumweru gishize nibwo Perezida Déby yashyizeho abaminisitiri 29 bagize guverinoma nshya itarangwamo Minisitiri w’Intebe, nyuma y’uko uyu mwanya ukuwe mu Itegeko Nshinga Tchad igenderaho.

Djibergui Rosine Amane yasimbujwe nyuma yo kwanga kurahira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza