Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Werurwe 2019 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda, ryasojwe kuri iki Cyumweru ryegukanywe n’Umunya-Érythrée Merhawi Kudus Ghebremedhin ukinira Astana Pro Team yo muri Kazakhstan, wakoresheje amasaha 24:12’37’’.

Iri siganwa ryatangiye ku wa 24 Gashyantare, risozwa ku wa 3 Werurwe 2019 ryanyuze mu mijyi itandukanye yo mu ntara zose z’u Rwanda, mu minsi umunani.

Inyungu u Rwanda rukura muri iri siganwa zirimo ibihembo bitwarwa n’’abarukomokamo n’abanyamahanga basura ibyiza birutatse, ndetse abakorera aho rinyura ribinjiriza amafaranga haba mu macumbi n’izindi serivisi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Bayingana Aimable, yabwiye itangazamakuru ko Tour du Rwanda 2019 ifite umusanzu ufatika ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Icyo twakurikiranye ni uko umujyi wakiriye Tour du Rwanda winjiza hagati ya miliyoni 32 na 35 z’amafaranga y’u Rwanda mu ijoro rimwe. Ayo mafaranga ntarimo ibihembo n’andi mafaranga ajya mu mitegurire.’’

Yavuze ko ari inyigo igomba gukorwa neza ariko “Ikizwi ni uko Tour du Rwanda yinjiza ibintu byinshi cyane kuko n’abaturage birirwa ku mihanda bareba isiganwa bahavana icyaka bakanywa inzoga na Fanta, bigatuma sosiyete zibikora na zo zinjiza.’’

Tour du Rwanda 2019 yanyuze mu mijyi itandukanye irimo uwa Huye, Rubavu, Karongi, Musanze, Nyamata na Kigali aho yatangiriye ikanahasorezwa.

Habarurwa abantu bari hagati ya 700 na 750 bararaga mu mujyi Tour du Rwanda yatangiriragamo agace cyangwa kakahasorezwa. Imibare y’ibanze igaragaza ko nibura ubariye kuri miliyoni 32 Frw, Tour du Rwanda 2019 yinjije miliyoni 224 000 000 Frw.

Aya mafaranga ntarimo ayo ibigo bitandukanye bitera inkunga Tour du Rwanda biha Abanyarwanda batandukanye biha akazi mu gihe cy’isiganwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, warebye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2019 kasorejwe i Musanze kavuye i Karongi; kegukanywe na Biniam Girmay w’Ikipe y’Igihugu ya Érythrée, yavuze ko iri siganwa ryongerera agaciro ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Yagize ati “Aka gace kasorejwe i Musanze gatuma isura y’Umujyi wacu wa Musanze n’Intara y’Amajyaruguru igaragara ku Isi yose. Ikindi tureba ni ubukungu n’iterambere kuko abantu bose baharara, basiga amafaranga mu baturage. Imibare ya Ferwacy igaragaza ko hinjira arenga miliyoni 32 Frw, ayo ni amafaranga atari make mu banyamahoteli, utubari, aho kwidagadurira n’ahandi.’’

“Ni ibintu byo kwishimira cyane. Tuba twiteguye neza ngo umutekano ukomeze kuba nta makemwa ndetse na hoteli zakire neza abantu ngo nibaza bazatware isura nziza ku buryo bamwe bazagaruka baje kuhatemberera.’’

U Rwanda rufite gahunda yo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo. Guverinoma yiyemeje gukora ibishoboka ngo mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo izikube kabiri igere kuri miliyoni $800 zivuye ku kuri miliyoni $440 yinjiye mu 2017.

Umujyi w'aho isiganwa rinyura wakira abantu barenga 700 mu ijoro rimwe
Guverineri Gatabazi yavuze ko kwakira neza abanyamahanga bitabira Tour du Rwanda bitanga icyizere ko bazagaruka gusura u Rwanda nk'abakerarugendo barwinjiriza amadovize
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yafashe ifoto y'urwibutso na Astana Pro Team ikinamo Kudus watwaye Tour du Rwanda 2019
Nta kibazo cy'icyaka kirangwa muri Tour du Rwanda kuko Skol iba yegereje ibinyobwa byayo abitabira isiganwa
Perezida wa Ferwacy, Bayingana Aimable yafatanyije na Miss Nimwiza Meghan, Ambasaderi wa Cogebanque, kwambika Kudus Merhawi wahembwe nk'umukinnyi wa mbere mu guterera imisozi mu gace ka Huye-Rubavu
Tour du Rwanda ifasha abanyamahanga kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda, nk’imisozi, ibibaya, imirima y’icyayi, ibiyaga n’ibindi bifite uruhare mu gukurura ba mukerarugendo
Tour du Rwanda ni ryo siganwa rirebwa n'abantu benshi mu gihugu
Umujyi wa Rubavu uri mu yunganira uwa Kigali wasorejwemo agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2019. Abafite amahoteli n'amacumbi muri aka gace bakoreye icyashara mu gucumbikira abawurayemo

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza