Tshisekedi yifuje ko umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka-Kigali ugera muri RDC

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Kamena 2019 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi amusaba ko umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka –Kigali ugera no mu Burasirazuba bwa Congo.

Magufuli yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri Tshisekedi yagiriye muri Tanzania, rwari rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Hashize umwaka u Rwanda na Tanzania bitangiye umushinga wo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uzava Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda.

Uyu muhanda w’ibilometero 532, witezweho kugabanya igiciro cy’ubwikorezi ku mizigo yavaga cyangwa yajyaga ku cyambu cya Dar es Salaam kinyuzwaho byinshi mu bicuruzwa bije cyangwa bivuye mu Rwanda.

Perezida Magufuli yavuze ko yaganirije Tshisekedi ku by’uwo mushinga akawushima ndetse akanifuza ko wakomeza ukazagera mu Burasirazuba bwa Congo buhana imbibi n’u Rwanda.

Yagize ati “Namusobanuriye kuri gahunda yo kubaka inzira ya Gari ya Moshi yo mu muhora wo hagati, kandi twabyemeranyijeho, yishimira iyo nzira ya Gari ya Moshi tuzubaka ivuye Isaka, ikanyura Rusumo ikagera i Kigali, anasaba ko igomba kugenda ikagera mu Burasirazuba bwa Congo kugira ngo imizigo yose ijye ica ku cyambu cya Dar es Salaam.”

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikora ku Nyanja ya Atlantique. Icyambu cya Matadi ikoresha gicaho cyane cyane ibicuruzwa bivuye cyangwa bigiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nayo ihendwa cyane no kujyana cyangwa kuvana ibicuruzwa mu bihugu byo muri Aziya nk’u Bushinwa n’ibindi.

Kubona iyo Gari ya Moshi bizayorohera mu bucuruzi bwayo kandi na Tanzania yungukire ku bwinshi bw’ibicuruzwa bizajya binyuzwa ku cyambu cya Dar es Salaam.

Kuwa 8 Kamena kandi Perezida Tshisekedi yandikiye Perezida Paul Kagame uyoboye EAC muri uyu mwaka, asaba ko igihugu cye cyakwemererwa kuba umunyamuryango.

Iyo baruwa yamaze gushyikirizwa ubunyamabanga bwa EAC, hakaba hasigaye gusuzuma ubwo busabe.

Magufuli yavuze ko Tshisekedi yamusabye ubuvugizi kugira ngo ubusabe bwe bwemerwe kandi ngo yabumwijeje.

Yagize ati “Yanyinginze cyane ngo muvuganire yemererwe kuba umunyamuryango wa EAC. Nabonye ko ari inzira nziza, mwizeza ko nzaba umwe mu bamuvuganira kugira ngo yemerwe.”

Umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka -Kigali ku ruhande rw’u Rwanda uzaba ureshya na kilometero 138 mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ari kilometero 394.

Wose hamwe uzatwara miliyari 3.6 z’amadorali ya Amerika. Ku gice cya Tanzania ni miliyari 2.3 naho ku Rwanda ni miliyari 1.3 z’amadorali.

Muri rusange Gari ya Moshi izacamo izaba zifite umuvuduko udasanzwe kuko itwara abagenzi izajya igenda ibilometero 120 ku isaha, mu gihe itwara imizigo yo izajya igenda ibilometero 80 ku isaha kandi zikoresha amashanyarazi.

U Rwanda ruvuga uwo muhanda uzagabanya 40% ku giciro cy’ubwikorezi, bigire ingaruka nziza ku byo u Rwanda rwohereza mu mahanga n’ibyo ruvanayo.

Guhera kuri uyu wa Kane Perezida Tshisekedi yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania, rwari rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Umuhanda wa Gari ya Moshi Isaka -Kigali ku ruhande rw’u Rwanda uzaba ureshya na kilometero 138 mu gihe ku ruhande rwa Tanzania ari kilometero 394

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza