U Burundi: Urukiko rwategetse gufatira imitungo y’abantu 32 bakekwaho guhirika Perezida Nkurunziza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Urikiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwategetse ko imitungo y’abantu 32 bagize uruhare mu kugerageza guhirika Perezida Pierre Nkurunziza ku butegetsi mu 2015, ifatirwa igashyirwa mu maboko ya Leta.

Muri Gicurasi 2015 nibwo bamwe mu basirikare bakuru n’abandi banyapolitiki b’u Burundi, bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza ariko birabapfubana.

Nyuma y’uko bipfubye, abantu 32 barimo abanyapolitiki, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru barezwe kubigiramo uruhare.

Ni urutondo ruyobowe na Gen. Maj. Niyombare Godfroid, wabaye Umugaba w’Ingabo z’u Burundi ndetse akaba ari nawe wari urangaje imbere abagerageje guhirika ubutegetsi, Gen. Cyrille Ndayirukiye, Ngendakumana Léonard n’abandi.

Ku wa 15 Gicurasi 2019 nibwo Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burundi rwategetse ko imitungo yimukanwa n’itimukanwa y’abo bantu bagerageje guhirika ubutegetsi ifatirwa.

Itangazo ryashyizweho umukono Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga François Nkezabahizi n’Intumwa ya Leta y’u Burundi Sylvestre Nyandwi, rivuga ko iyo mitungo ifatirwa na Leta igakoreshwa mu nyungu rusange.

Imitungo yafatiriwe irimo ibikoresho, inyubako n’indi mitungo.

Abagomba gufatirwa imitungo harimo Gen Maj Niyombare wagerageje guhirika Nkurunziza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza