Umugogo w’Umwami Mwambutsa IV urongera gushyingurwa i Meyrin

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 15 Gicurasi 2017 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka itanu utaburuwe, Umugogo w’Umwami w’u Burundi, Mwambutsa IV Bangiricenge, kuri uyu wa Mbere urongera gushyingurwa i Meryin mu Busuwisi, nkuko urukiko rwo muri iki gihugu rwabifasheho icyemezo cya nyuma.

Mu kwezi gushize urukiko rwemeje ko Mwambutsa IV watanze mu 1977 yongera gushyingurwa mu Busuwisi, bitewe nuko yasize atanze amabwiriza ko atazasubizwa mu gihugu yayoboye agakurwaho n’umwiryane wari ushingiye ku moko hagati y’abahutu n’abatutsi.

Abo mu muryango wa Mwambutsa IV bakunze kutavuga rumwe ku ishyingurwa rye. Umukobwa we mukuru, Rosa Paula Iribagiza, ari na we wenyine ukiriho, mu 2012 yashyigikiye ko umubiri wa se utabururwa ugashyingurwa i Bujumbura kuko asanga ari inzira y’ubwiyunge bw’Abarundi.

Ku rundi ruhande ariko mwishywa wa Mwambutsa IV, Esther Kamatari, ntiyavugaga rumwe na we kuko asanga umwami yakomeza gushyingurwa mu Busuwisi, ashingiye ku kuba umwami atarigeze yishimira u Burundi kuva ahunze ndetse akaba yari yaravuze ko atazagaruka muri icyo gihugu kabone n’ubwo yapfa batazakimushyiguramo.

Izi mpaka zatumye hitabazwa inkiko zo mu Busuwisi kuri iki kibazo, ku nshuro ya mbere urukiko rw’i Genève mu Busuwisi rutanga umwanzuro wuko umugogo w’Umwami Mwambutsa IV ukomeza ugatabarizwa muri icyo gihugu.

Ni icyemezo kitanyuze na gato umukobwa mukuru w’umwami Mwambutsa IV, Rosa Paula Iribagiza, bituma yiyemeza kukijurira mu rukiko rwa nyuma rw’u Busuwisi, ari na rwo rwafashe icyemezo cya nyuma cyo kongera gushyingura Se mu Busuwisi.

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yigeze kuvuga ko abona kugarura umugogo wa Mwambutsa IV mu gihugu nk’inzira y’ubwiyunge.

Mwambutsa IV yabaye umwami imyaka 51 aho yakoranye n’abakoloni b’abadage n’ababiligi yaje guhungira i Genève mu Busuwisi mu 1967 nyuma y’aho ingabo zimukuye ku butegetsi agasimburwa n’umuhungu we Charles Ntare V na we wavanweho mu mezi make muri kudeta yazanye repubulika.

Urukiko rwo mu Busuwisi rwanzuye ko umugogo w’Umwami Mwambutsa IV utajyanwa mu Burundi
Mwambutsa IV yabaye umwami imyaka 51 aho yakoranye n’abakoloni b’abadage n’ababiligi, yaje guhungira i Genève mu Busuwisi mu 1967

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza