U Rwanda ruyoboye ibihugu byo muri EAC mu gutunganya imyanda iva mu bitaro

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 10:02
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Kenya nibyo bihugu biyoboye ibindi mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu gufata neza imyanda y’ibikoreshwa mu bitaro n’amavuriro.

Ibi bihugu byombi bifata neza imyanda ishobora kugira ingaruka ku bantu, igatunganywa hakurikijwe amahame n’amabwiriza mpuzamahanga agenga imicungire, y’imyanda.

The East African yanditse iyi nkuru, ivuga ko u Rwanda rufite ahantu hanini rutwikira iyo myanda ku buryo rushobora gutwika ibiro 800 ku isaha. Muri Kenya, ahatwikirwa imyanda hashobora kwakira ibiro 150 ku isaha.

Imyanda iva mu bitaro irimo ibyambarwa mu biganza (gants), amapamba yakoreshejwe, bimwe mu bice by’umubiri biba byaciwe n’ibindi byinshi bituruka muri za laboratwari.

Kubitwika bifatwa nk’uburyo bwiza kuko bugabanya imyanda ku kigero cya 95% bigasiga nk’ivu rya 5% ndetse bikica udukoko dushobora kubiturukamo. U Burundi, Uganda na Tanzania nabyo biri kubaka aho gutwikira imyanda hajyanye n’ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Umuryango ushinzwe ubuzima ku Isi (OMS) ugaragaza ko ibitaro n’amavuriro yo mu bihugu byateye imbere, bitanga imyanda ingana na kg(ikilo) 0.5 biva ku gitanda kimwe ku isaha, mu gihe ibikiri mu nzira y’amajyambere bitanga nibura kg 0.2.

Iyi myanda yakunze kuba ikibazo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyamabere kuko bimwe wasangaga bijugunya iyi myanda mu bimoteri cyangwa mu byobo rusange.

Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije muri Kenya, muri raporo yacyo cyagaragaje ko ibyo byobo byorohera inyoni n’ibindi bisimba kuhagera kandi bikaba icumbi ry’indwara nyinshi zandura.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo gitunganya iyo myanda gikoresheje ikoranabuhanga Plenser Ltd, Moses Kamau, yavuze ko igiciro cy’imashini ziyitwika kikiri imbogamizi.

Avuga ko ihendutse ishobora gutwika ibiro 30 mu isaha igura ibihumbi 75 by’amadorali ya Amerika, akabakaba miliyoni 62 mu mafaranga y’ u Rwanda mu gihe ishobora gutwika ibiro 150 ku isaha igura 290,000$, asaga miliyoni 243.

Ahatwikirwa imyanda ituruka mu bitaro mu gace ka Nyeri muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza