Uburyo umugati wagejejeyo Bashir ukamukura ku butegetsi yari amazeho imyaka 30

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Tariki 19 Ukuboza 2018, imyigaragambyo iciriritse yatangiriye mu Mujyi wa Atbara mu Majyaruguru ya Sudani.

Abari bayirimo bigaragambyaga bamagana icyemezo cya Leta cyo gukuraho inyoroshyo ku bicuruzwa by’ibanze, byatumye ibiciro by’ibicuruzwa nk’umugati utunze benshi muri icyo gihugu bitumbagira.

Ibiciro by’imigati n’ibindi byangombwa nkenerwa byikubye gatatu mu gihe gito kandi imishahara y’abakozi yo ntiyiyongera.

Imyigaragambyo yatangiriye muri Atbara mu bilometero hafi 350 uvuye i Khartoum, byarangiye igeze mu Murwa Mukuru no mu yindi mijyi isaga 30 muri icyo gihugu.

Iyo myigaragambyo niyo yashyize iherezo ku butegetsi bwa Perezida Omar Al Bashir wari umaze imyaka 30, ubwo tariki 11 Mata 2019 igisirikare cyamukuragaho amaboko ahubwo kikamufunga.

Byatangiriye he?

Bashir yageze ku butegetsi muri Kamena mu 1989 akoze Coup d’Etat. Yageze ku butegetsi ubwo mu Majyaruguru no mu Majyepfo y’igihugu hari intambara.

Guverinoma ya Bashir imaze igihe gito yafatiwe ibihano by’ubukungu na Amerika. Ibyo bihano byagiye biyishegesha bikomeye ariko igakomeza gucumbagira kuko yari ifite peteroli ihagije.

Byongeye guhumira ku mirari mu 2011 ubwo Sudani y’Epfo yiyomoraga kuri Sudani, igice kinini kirimo peteroli yari itunze icyo gihugu akajyana n’igihugu gishya.

BBC ivuga ko hafi 75 % bya Peteroli yari itunze Sudani yagiye muri Sudani y’Epfo.

Guverinoma yahise ishyiraho ingamba zo kuzahura ubukungu, ivanaho inyoroshyo zatumaga ibicuruzwa bidahenda kugira ngo Leta idakomeza gutakaza amafaranga menshi.

Ibyo byatumye hazamuka imyigaragambyo kuko ibiciro by’ibicuruzwa byari byiyongereye, abaturage baremerewe. Icyo gihe Leta yatatanyije abigaragambyaga, abatavuga rumwe nayo barafungwa, itangazamakuru riragenzurwa bisa n’ibihosheje.

Mu 2015 Bashir yatorewe kuyobora indi manda y’imyaka itanu mu matora yanze kwitabirwa n’abatavuga rumwe na Leta.

Mu 2017, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho bimwe mu bihano zari zarashyiriyeho Sudani. Ibyo ariko ntacyo byamaze kuko ubukungu bwakomeje gusubira hasi, dore ko mu Ugushyingo 2018, izamuka ry’ibiciro ryari kuri 70 %.

Ifaranga rya Sudani ryakomeje guta agaciro ku ruhando mpuzamahanga, ari nacyo cyatumye Leta yongera kuvanaho n’inyoroshyo zimwe ku bicuruzwa by’ibanze bitunze abanya-Sudani, imibereho yabo irushaho kuba mibi, indi myigaragambyo itangira ubwo.

Ubutegetsi bwa Bashir bwashyizweho akadomo n'imyigaragambyo y'abaturage yatangiye mu Ukuboza 2018

Uko imyigaragambyo yakajije umurego

Imyigaragambyo yatangije mu mpera z’umwaka ushize, yari yiganjemo urubyiruko n’abagore ku kigero cya 70%. Yatangiye bamagana izamuka ry’igiciro cy’umugati n’ibindi byangombwa nkenerwa mu buzima ariko byaje guhinduka basaba ko Bashir ari we kibazo agomba kugenda.

Ihuriro ry’ingaga z’abanyamwuga, Sudanese Professionals Association (SPA), niryo ryayoboye imyigaragambyo. Rigizwe n’abaganga, abanyamategeko n’abandi bafite imirimo itandukanye bari barambiwe ibibazo by’ubukungu igihugu cyari kimazemo igihe.

Bivugwa ko abagore bitabiriye cyane iyi myigaragambyo kuko ari bamwe mu bakandamijwe cyane na Leta ya Bashir yagenderaga ku mahame akaze y’idini ya Islam adaha ubwinyagamburiro abagore.

Imyigaragambyo igitangira, Bashir yari mu myiteguro yo kuvugurura Itegeko Nshinga ngo aziyamamarize indi manda mu 2020. Ibyo abigaragambya barabyanze ahubwo barushaho kumusaba kuva ku butegetsi.

Bashir yaje gushyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu hose ndetse inama zitemewe zirahagarikwa. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zitangira gushwana n’abigaragambya ndetse bamwe batangira kwicwa.

Byakurikiwe no gusesa abayobozi ba za Leta 18 zigize Sudani, basimburwa n’abasirikare ndetse ategeka Inteko Ishinga Amategeko kuba ihagaritse umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga ryagombaga gutuma yiyamamariza indi manda nyuma ya 2020.

Amaze kubona ko byose abigaragambya batabishaka icyo bashaka ari uko avaho, yasabye ibiganiro n’abatavuga rumwe na we nabyo biranga.

Ibihugu byo mu Barabu n’u Burusiya byamuteraga inkunga, nabyo byabaye nk’ibimwitaza mu ibanga kuko nta na kimwe byigeze bikora ngo bimurwaneho.
Mu gihe imyigaragambyo yari imeze nabi, igisirikare cyabaye nk’icyitaza ibyabaga. Abashinzwe iperereza na polisi nibo bagiye bajya gutatanya abigaragambya.

Haje gukwirakwizwa ibihuha ko impamvu igisirikare kitari kugaragara mu myigaragambyo ari uko Bashir agiye kugisigira ubutegetsi ariko Minisiteri y’Itangazamakuru irabyamagana.

Iminsi ya nyuma ya Bashir abigaragambya bari bamaze kugera ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo i Khartoum. Aho ni naho habaga urugo rwa Bashir ndetse n’icyicaro cy’Urwego rushinzwe iperereza.

Abigaragambya bafashe umwanzuro wo kwicara imbere y’izo nyubako kugeza Bashir avuye ku butegetsi.

Abaturage bateye utwatsi ubutegetsi bw’abasirikare

Bashir amaze kuvanwa ku butegetsi, Inama ya gisirikare niyo yahise imusimbura, itangaza ko izaha ubutegetsi abasivile nyuma y’imyaka ibiri y’inzibacyuho ibintu bimaze kujya mu buryo.

Abigaragambya babyamaganiye kure dore ko igisirikare cyari cyanashyizeho amasaha abaturage batagomba kurenza bari hanze.

Ihuriro ry’ingaga z’abanyamwuga ryatangaje ko abakuyeho Bashir ari agatsiko kahoranye na we ku butegetsi gafite uruhare rukomeye mu bibazo byugarije igihugu.

Mu masaha 24, Ibn Auf wari uyoboye Inama ya gisirikare y’inzibacyuho yareguye kubera igitutu, asigira ubutegetsi Lt Gen Abdel Fattah Abdelrahman Burhan.

Kuva muri Mata kugeza ubu, igisirikare kiracyari kumvikana n’abatavuga rumwe na Leta n’abigaragambya ngo barebe uko hashyirwaho Guverinoma ya gisivile mu gihe cya vuba.

Igisirikare cyatangaje ko cyiteguye gutanga ubutegetsi ku basivile mu gihe bazaba bumvikanye ku hazaza h’igihugu.

Bashir amaherezo ye azaba ayahe?

Inama ya gisirikare iyoboye igihugu yatangaje ko Bashir afunzwe. Kuva yakurwa ku butegetsi ntawe uramuca iryera n’aho aherereye ntihazwi.

Bashir asanzwe ahigwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga ku byaha akekwaho byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Ntara ya Darfur mu 2003.

Igisirikare cyatangaje ko kidateze gutanga Bashir ngo ajye kuburanira mu mahanga, ngo azaburanira imbere mu gihugu. Icyakora igisirikare cyatangaje ko igihe hazaba hagiyeho Leta ya gisivile ishobora kumukoresha icyo ishaka.

Imyigaragambo yakuyeho Bashir yageze ku rugo rwe i Khartoum ahari n'Icyicaro cya Minisiteri y'Ingabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza