Ubusabe bwa Sudani y’Epfo bwo kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyarabu bushobora gutambamirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Werurwe 2018 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Guverinoma ya Sudani y’Epfo ivuga ko niramuka yemerewe kuba umunyamuryango w’indorerezi mu ihuriro ry’ibihugu bikoresha Icyarabu izabyungukiramo, hari abanenga iyi ntambwe bavuga ko bizongera igitutu cy’ibihugu bikomeye kubera intambara za gisivile zikomeje kuyogoza Sudani y’Epfo.

Nyuma y’inkuru zanyuze mu itangazamakuru mu cyumweru gishize zivuga ko Sudani y’Epfo ishakakwinjira muMuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyarabu, Abanya-Sudani y’Epfo batuye mu bindi bihugu banenze icyemezo cya Perezida Salva Kiir, bavuga ko Abarabu nta cyo bafashije iki gihugu mu nkubiri yo kurwanira ubwigenge.

Na nyuma gato y’ibisobanuro by’Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mawien Makol, ko Sudani y’Epfo ishaka kwinjira muri uyu muryango nk’indorerezi, iki gitekerezo nticyakiriwe neza n’abamaze igihe kitari gito barwanira kwitandukanya na Sudani.

Makol yavuze ko Sudani y’Epfo yaretse kuba umunyamuryango w’iri huriro ubwo yitandukanyaga na Sudani mu 2011, ishaka noneho kurigarukamo kuko hari ibivugirwamo biyigiraho ingaruka harimo ikoreshwa ry’amazi ya Nil.

Yavuze ko igihugu cye kitazatanga amafaranga muri uyu muryango cyangwa ngo kigire ikindi gikora ku myanzuro ifatirwamo ahubwo ko gishaka ko ambasaderi wacyo akwiye kuba ahari igihe haganirwa mu ngingo zikireba.

Sisiyete sivile n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenze ubutegetsi bwa Juba bavuga ko ari amayeri yo kwishakira inguzanyo mu bihugu bikize by’Abarabu nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ibihugu by’I Burayi bitangaje ko bizahagarika inkunga bukanafataira ibihano iki gihugu ku birebana n’intwaro.

Ambasaderi wa Sudani y’Epfo muri Ethiopia, James Morgan, yatangaje ko ubusabe bw’igihugu cye bwamaganwe n’imitwe y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Uyu muryango washinzwe mu 1945, ufite icyicaro i Cairo mu Misiri. Ugizwe n’ibihugu 22 birimo na Palestine aho Icyarabu kivugwa nk’ururimi rw’ibanze.

Intego yawo ni ukongera ubufatanye mu bihugu biwugize hagamijwe inyungu zisangiwe. Mu 2015 wemeje ishyirwaho ry’umutwe wa gisirikare ariko iki cyemezo ntikirashyirwa mu bikorwa.

Nubwo Icyongereza ari rwo rurimi rwemewe gukoreshwa mu nzego za leta, Abanya-Sudani y’Epfo benshi bavuga Icyarabu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza