Uganda: Abadepite batandatu bitabaje Urukiko rw’Ikirenga ku ikurwaho ry’imyaka ntarengwa ya Perezida

Yanditswe na Nsengimana Jean
Kuya 2 Kanama 2018 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’Abadepite batandatu bari mu gice cy’abadashyigikiye impinduka z’Itegeko Nshinga zirimo n’ingingo yo gukuraho imyaka ntarengwa kuri Perezida wa Uganda, bajuririye urukiko rw’Ikirenga ku cyemezo gikuraho burundu izo mpinduka.

Umucamanza w’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga muri Uganda, mu cyumweru gishize yashyigikiye ingingo yakuyeho imyaka y’amavuko ntarengwa Perezida wa Repubulika atagomba kuba arengeje muri Uganda.

Abadepite Gerald Karuhanga, Jonathan Odur, Mubarak Munyagwa, Semujju Nganda ndetse na Winnie Kiiza bajuririye iki cyemezo binyuze mu babunganira mu mategeko.

Bavuga ko abacamanza bemeje ko nta bimenyetso byatanzwe bihamya ko Polisi yivanze mu nama z’abadepite ziga ku kuvugurura Itegeko Nshinga, kandi byaratanzwe. Bongeraho ko batanze ibimenyetso bihagije byerekana ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, yarengereye mu gukoresha ububasha bwe ubwo yahagarikaga by’agateganyo bamwe mu badepite ubwo bigaga kuri iri tegeko.

Chimpreports yanditse ko aba badepite kandi banenga icyemezo cy’abacamanza b’urukiko rw’ubujurire ku itangwa rya miliyoni 29 z’amashilingi kuri buri mudepite wize ku kuvugurura Itegeko Nshinga, rukemeza ko atari icyaha cyo gusesagura umutungo w’igihugu.

Umuntu wa Gatandatu wajuririye icyemezo cy’urukiko ku kuvugurura Itegeko Nshinga ni Hassan Male Mabirizi, wajuriye ku giti cye avuga ko afite amakosa 80 yakozwe n’Urukiko rurengera Itegeko Nshinga.

Abadepite batandatu bajuririye icyemezo cy'urukiko rw'ubujurire ku ikurwaho ry'imyaka ntarengwa ya Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza