Uganda: Abadepite batavuga rumwe ku ivugururwa ry’Itegeko Nshinga bafatanye mu mashati

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Nzeri 2017 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Abadepite babiri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda barwanye bapfa kutavuga rumwe ku ngingo iri mu Itegeko Nshinga igena imyaka ushaka kuyobora Uganda agomba kuba atarengeje.

Hashize iminsi hari intambara y’amagambo mu banyapolitiki bo muri Uganda bamwe bashyigikiye ko iyo ngingo ikurwa mu Itegeko Nshinga abandi basaba ko igumamo.

Kuvanaho ingingo y’imyaka Umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje byatuma Perezida Yoweri Museveni yemerewa kongera kwiyamamaza ubwo manda ye izaba irangiye mu 2021.

Kubera kutavuga rumwe, kuri uyu wa Kabiri Depite Bernard Atiku uhagarariye agace ka Ayivu yarwanye na Depite Ibrahim Abiriga uhagarariye agace ka Arua unashyigikiye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Depite Atiku yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko icyo bapfuye ari uko Abiriga yamushinjaga kuba yaramuteje urubyiruko (Abiriga ) ku mukino wahuje ikipe ya Onduparaka na Maroons Fc kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize i Luzira.

Yagize ati “Nari nsohotse mvuye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko hari impapuro nari ngiye kuzana mu modoka yanjye, nsanga Abiriga ahagararanye n’abanyamakuru hanze. Undi mudepite yampagaritse hari utwo yambazaga, ubwo namuvugishaga, numvise Abiriga amvuga nabi. Ubwo namwegeraga, yavuze ko ndi ikigoryi, ko ndi umusazi.”

Atiku yakomeje agira ati “Yavuze ko nakodesheje urubyiruko rwo kumugirira nabi ku mupira wa Onduparaka na Maroons Fc, ubwo namubwiraga ko ntari ndi kuri uwo mupira, yakomeje kubitsimbararaho ari nako ansatira. Namusunitse mwigizayo nibwo polisi yahitaga iza kudukiza.”

Abiriga ntabwo yabonetse ngo asobanurire itangazamakuru uko byagenze.

Kuwa Kane w’iki Cyumweru nibwo biteganyijwe ko Inteko Ishinga Amategeko izaganira ku ngingo yo kuvana imyaka Perezida atagomba kuba arengeje igihe yiyamamza mu Itegeko Nshinga.

Abadepite bashyamiranye Polisi ya Uganda iritambika
Polisi mu butabazi ikiza abadepite bafatanye mu mashatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza