Kwamamaza

Uganda: Abantu 10 bapfuye barohamye mu kiyaga cya Albert

Yanditswe kuya 20-11-2016 saa 08:11' na Jean Louis Uwishyaka


Polisi yo muri Uganda iratangaza ko abantu 10 bapfuye barohamye mu kiyaga cya Albert, ubwo bari mu bwato bivugwa ko bwari bupakiye birengeje ubushobozi bwabwo.

Julius Hakiza, Umuvugizi wa polisi ikorera mu karere ka Buliisa, yabwiye AFP ko ubu bwato bwiyubitse mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu w’iki cyumweru, aho bwari butwaye abantu 21.

Ati"Ubwato bwiyubitse bwari butwaye abantu 21, twagerageje kurohora 11, abandi 10 bo bararohamye. Imibiri y’abitabye Imana yararohowe, dutegereje ko ababo baza kubasaba."

Avuga ko muri abo baburiye ubuzima muri iyo mpanuka, harimo abagore batandatu n’abagabo bane nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

Ubuyobozi bwa polisi muri ako gace buvuga ko ubwo bwato bwari butwaye abagenzi bavuye mu gace ka Buliisa berekeza i Kagoya, agace gahereye mu Majyepfo y’iki gihugu. Bemeza ko bwari bupakiye mu buryo burenze ubushobozi bwabwo, ari na bwo bwahuraga n’umuhengeri ubundi bukiyubika mu kiyaga.

Si ubwa mbere muri iki kiyaga haberamo impanuka nk’iyi, kuko muri Werurwe 2014, ubundi bwato bwari butwaye impunzi z’Abanyekongo zivuye muri Uganda zerekeza muri Congo bwarohamye, maze abantu 210 bakahasiga ubuzima, abandi baburirwa irengero.

Ubwo bwato ngo bwari bupakiye cyane kimwe mu bikekwa ko byateye iyo mpanuka

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 4 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved