Uganda: Havutse akavuyo mu Nteko Ishinga Amategeko abadepite bashinjanya kwitwaza imbunda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuri uyu wa Kabiri yadukiriwe n’akaduruvayo ubwo Perezida wayo Rebecca Kadaga yavugaga ko gahunda y’umunsi yahinduwe ngo hongerwemo ubusabe bwa depite Raphael Magyezi ku kuvana mu itegeko nshinga imyaka Perezida wa Uganda atagomba kuba arengeje.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, imirimo y’Inteko Ishinga amategeko yahagaze iminota igera kuri 20 ubwo abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bavugaga ko hari bamwe binjiranye imbunda, biteza umuvundo ku buryo bashatse no gufatana mu mashati.

Depite William Nzoghu uhagarariye Busongora y’Amajyaruguru yateye hejuru ko hari abafite imbunda, ku buryo na perezida w’Inteko adatekanye ku buryo adashobora kuyobora imirimo y’inteko.

Yasabye ko abadepite bose bajya hanze, bakongera kwinjira basakwa nta n’umwe usigaye.

Depite Merdard Lubega Sseggona yavuze ko perezida w’inteko akwiye guhita asubika imirimo yabo maze abashinzwe umutekano bagasaka buri wese. Gusa Kadaga yavuze ko adashobora gusubika imirimo y’inteko hejuru y’ibirego bidafite ishingiro.

Bananiwe kumvikana ahubwo abadepite bamwe bariye karungu intebe zitangira kugurutswa baziterana, aba mbere bavanamo akabo karenge ab’inkwakuzi basingira abatezaga akaduruvayo.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amazi, Ronald Kibuule, we yatungwaga agatoki n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kimwe n’abadepite bigenga ko yaje mu nteko yitwaje imbunda, ibintu we yahakanye.

Umurwano w’ingumi wari ugiye gukurikira hagati y’umudepite uhagarariye Lwemiyaga, Theodore Ssekikubo na Kibuule.

Depite Ssemujju yagize ati “Umutekano wacu uza imbere y’ibindi byose. Kuri ubu ntabwo tuzi umuntu ufite imbunda. Kibuule yambwiye mbere y’uko dutangira imirimo y’inteko ko nintitonda bitaraza kungwa amahoro.”

Byageze aho Kibuule avanamo ikoti kugira ngo yereke abadepite bose ko nta mbunda yinjiranye.

Yakomeje avuga ko mbere y’uko imirimo ikomeza, abadepite bose bakwiye gusakwa kuko afite impungenge z’ubuzima bwe. Perezida w’Inteko, Rebecca Kadaga yabwiye abadepite ko akeneye gihamya cy’uko Kibuule yaba yigeze agaragaza ko abangamiye umutekano wa Ssemujju.

Gusa umwanzuro wa Kadaga ntacyo wakemuye kuko abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi bongeye guhaguruka bakajya gusakirana na bagenzi babo bashinjaga ko bitwaje imbunda.

Bateraga hejuru bati “Turashaka imbunda! Turashaka imbunda…!” Kadaga yabasabye akomeje ngo basubire mu myanya yabo ariko birananirana, kugeza ko yategetse ko abadepite bose basakwa.

Kadaga ati “Mwashakaga ko basaka, turi gusaka. Musubire mu myanya yanyu. Musubire mu myanya yanyu.”

Nyuma y’isaka ryakozwe ariko imbunda byarangiye itabonetse.

Abadepite bafatanye mu mashati bashinjanya ko hari abinjiranye imbunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza