Uganda: Museveni arashaka gusubizaho igihano cy’urupfu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 20 Mutarama 2018 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yatangaje ko igihugu cye gishobora gusubizaho igihano cy’urupfu, nyuma y’imyaka 13 umuntu wa nyuma anyonzwe.

Ibi Perezida Museveni yabitangaje tariki ya 18 Mutarama 2017, mu muhango wo gusoza imyitozo y’abacungagereza 919 barangije mu Kigo cy’amahugurwa cya The Luzira Prisons Training Academy.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa Twitter, Museveni wagarutse ku ntambwe ikomeye yatewe mu bijyanye no gucunga amagereza, yanakomoje ku kuba afite gahunda yo kugarura igihano cy’urupfu kubera uburyo ibyaha bikomeje kwiyongera.

Ati “ Ntabwo nigeze nshyigikira ibijyanye no kumanika abakoze ibyaha kubera uburere nahawe nk’umukirisitu, ariko korohera abantu bikomeje gutuma batekereza ko bashobora gukora ibyaha uko bishakiye. Ngiye gusuzuma aho mpagaze kuri iyi ngingo.”

Muri Uganda habarurwa ibyaha 28 byagakwiye guhanishwa igihano cy’urupfu, mu gihe abagera kuri 278 bagihawe ariko kikaba kitarashyirwa mu bikorwa.

Mu myaka ishize, ibyaha byarushijeho kwiyongera ndetse mu mwaka ushize abagore 20 biciwe mu Mujyi wa Kampala mu gihe cy’amezi ane.

Ibyo kugarura igihano cy’urupfu byamaganywe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, aho Livingstone Ssewanyana ukuriye umuryango Foundation for Human Rights Initiative yabwiye Washington Post ko atari cyo kizatuma ibyaha bigabanuka, ko ahubwo igikwiye ari ukuvugurura imikorere ya polisi bigaragara ko idafite ubushobozi bwo gukora iperereza nk’uko bikwiye.

Abanenga imikorere ya Leta ya Uganda bavuga ko Polisi ishyira imbaraga mu guhashya abatavuga rumwe na Perezida Museveni kurusha guhangana n’abanyabyaha.

Hari n’abandi ariko bavuze ko mu bigaragara ibyo Perezida Museveni yanditse kuri Twitter atari akomeje, ahubwo yatebyaga agamije gutuma abantu barushaho kumukunda.

Imibare ya Amnesty International igaragaza ko ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bigenda bikuraho igihano cy’urupfu, aho nko mu 2016 Benin yagikuyeho burundu, mu gihe Guinea yo yavuze ko kizajya gihabwa abakoze ibyaha bikomeye cyane.

Muri uyu mwaka kandi Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya yagabanyirije igihano abari bakatiwe kwicwa mu gihugu hose bangana na 2747.

Mu bihugu birimo Nigeria na Botswana bakoresheje iki gihano mu 2016, mu gihe bataherukaga kugitanga kuva mu 2013. Nigeria yatanze igihano cy’urupfu ku bantu 527 mu 2016.

Mu Rwanda igihano cy’urupfu cyakuwe mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu 2007.

Perezida Museveni w'imyaka 73 aheruka kwijundikwa na bamwe mu Banya-Uganda azizwa guhindura itegeko nshinga, ingingo imwemerera kongera kwiyamamaza mu matora ya 2021

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza