Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ku gitutu mu kuvanaho imyaka ibuza Museveni kongera kwiyamamaza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Nzeri 2017 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Ibiganiro ku gukura mu itegeko nshinga imyaka Umukuru w’Igihugu atagomba kuba arengeje byongereye igitutu kuri Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, ugomba kujya hagati y’abifuza ko iyo myaka ivanwamo n’abashaka ko idakorwaho.

Abadashaka ko iyo myaka ivanwa mu itegeko nshinga bavuga ko bari gusigasira ubusugire bwaryo, mu gihe abashaka ko ivanwamo bavuga ko ari nk’ivangura, ribuza abatora guhitamo umuyobozi uzabageza ku byifuzo byabo.

The EastAfrican yatangaje ko kuwa 12 Nzeri, abadepite barenga 100 bo mu ishyaka riri ku butegetsi (NRM) bahuriye mu Nteko Ishinga Amategeko mu biganiro nyunguranabitekerezo, ari nabwo bateye intambwe ya mbere yo gukura imyaka 75 mu itegeko nshinga, nk’imyaka umuntu ushaka kuba perezida wa Uganda atagombaga kuba arengeje.

Mu gihe gutanga umushinga w’itegeko wo kuvana iyo myaka mu itegeko nshinga byagombaga gukorwa kuwa Kane tariki 14 Nzeri, byaje kwimurirwa ku wundi wa Kane tariki 21 Nzeri, bitewe n’uko icyo gihe Kadaga atari ahari kandi ariwe NRM yifuza ko yakurikirana uwo mushinga w’itegeko.

Mu mwaka ushize, umwungiriza wa Kadaga, Jacob Oulanyah, yamushinje kutagaragara iyo hari ibikorwa bikomeye bihanzwe amaso. Nubwo Kadaga yakunze kuvuga ko Inteko Ishinga Amategeko yigenga, ashinjwa ko yakunze kwita cyane ku bikorwa Perezida Museveni aba ashyizeho umutima.

Hatangwa urugero rw’uko mu 2012 yananiwe gukoranya Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’urupfu rw’amayobera rw’umudepite w’umugore, Cerinah Nebanda, nyuma y’uko Perezida yari yavuze ko byakorwa kuri we gusa.

Muri Nzeri 2016, Kadaga yasubije inyuma umushinga usa n’ugiye gutangwa uyu mwaka, avuga ko Guverinoma yateguye uburyo bwo gutanga umushinga ku mavugurura yose akenewe mu itegeko nshinga, no gushyiraho komisiyo izakurikirana ivugururwa ry’itegeko nshinga izafasha muri ibyo bikorwa.

Umwe mu badepite b’ishyaka NRM riri ku butegetsi, Robert Kafeero Ssekitooleko, yagerageje gutanga umushinga w’itegeko wo gukora impinduka zo kuzamura imyaka yo kuva mu kazi ku bacamanza bo mu rukiko rw’Ikirenga no mu Rukiko rw’Ubujurire, ikava kuri 70 ikagera kuri 75. Gusa igitekerezo cye cyahujwe no gushaka kuzamura n’imyaka kuri perezida wa Repubulika, ibintu byakunze kuzamura umwuka ukomeye muri politiki ya Uganda. Kadaga yaje kuvuga ko uwo mushinga utihutirwa.

Ubu Kadaga ahanzwe amaso

Umuyobozi w’Ikigo gikurikiranira hafi imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Centre for Policy Analysis (CEPA), Joseph Munyangabo, yagize ati "Umudepite uwo ariwe wese ashobora gutanga umushinga w’itegeko ku kintu yumva ko guverinoma itari guha umwanya uhagije. kubw’ibyo, Kadaga aba akwiye guha agaciro uwo mushinga."

Perezida Museveni niwe wa mbere wazungukira muri izi mpinduka ku myaka umukuru w’igihugu atagomba kuba arengeje, kuko ubwo azarangiza manda ye mu 2021 azaba agize imyaka 77.

Perezida Museveni hamwe na Rebecca Kadaga (hagati) uhanzwe amaso ku kwemeza ivanwaho ry'imyaka ibuza Museveni kongera kwiyamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza