Uganda: Umudepite yafotowe yihagarika ku muhanda wo kuri Minisiteri y’Imari

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Nzeri 2017 saa 07:12
Yasuwe :
0 4

Umudepite uhagarariye agace ka Arua mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Ibrahim Abiriga, yemeye ko yihagaritse ku muhanda hafi y’umuryango wa Minisiteri y’Imari.

Ni nyuma y’uko ifoto y’uyu mudepite yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bamwe bakibaza niba iyo migirire ikwiye intumwa ya rubanda.

Nk’uko New Vision yabitangaje, Depite Ibrahim yatanze ikiganiro ahagaze imbere y’Inteko Ishinga Amategeko avuga ko yari amerewe nabi.

Yakomeje agira ati “None nari kurekera inkari mu mubiri wanjye? Ni ikihe kibazo kibirimo?"

Depite Ibrahim ubarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM, ni n’umwe mu bari gusaba ko imyaka Perezida wa Uganda atagomba kuba arengeje yavanwa mu Itegeko Nshinga, ikiganiro gikomeje gushyamiranya abadepite.

Nyuma y’impaka abantu bibaza niba amafoto yakwirakwizwaga ari ay’umudepite, kuri uyu wa kabiri Abiriga yashyizeho iherezo yemera ko yabikoze.

Depite Ibrahim Abiriga
Depite Ibrahim Abiriga yafotowe yihagarika hafi y'umuryango wa Minisiteri y'Imari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza