Uganda: Umukozi wa Emirates Airlines yasimbutse mu ndege ashaka kwiyahura

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 15 Werurwe 2018 saa 08:58
Yasuwe :
0 0

Umukozi wa Sosiyete y’Ubwikorezi bw’ingendo zo mu kirere ya Emirates Airlines ku wa Gatatu yasimbutse mu ndege yari igiye guhaguruka i Entebbe muri Uganda yerekeza Dubai, arakomereka bikomeye.

Uyu mukozi bivugwa ko yashakaga kwiyahura, yasimbutse umuryango usanzwe wifashishwa igihe hakenewe ubutabazi bwihuse (emergency door).

Ibi byabaye mu gihe indege ya Emirates Boeing 777-300, yari imaze kugeza abagenzi ku Kibuga cya Entebbe, yitegura gushyiramo aberekeza Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Daily Monitor ivuga ko uyu mukozi wari wakomeretse yahise ajyanwa kwa muganga. Nubwo impamvu yatumye asimbuka mu ndege itaratangazwa, bamwe mu batangabuhamya bavuga ko yageragezaga kwiyahura.

Hari n’abandi bavuga ko uyu mugore wasimbukanye igisa n’icupa rikoze mu kirahura ryanamukomerekeje, yari yagaragaye ameze nk’uri gutongana n’abo bakorana ubwo buriraga indege.

Ikigo gishinzwe kugenzura Indege za Gisivili muri Uganda cyemeje aya makuru ariko nticyatanga ibisobanuro byimbitse ku birebana n’uko byagenze cyangwa impamvu zishobora kuba zabiteye.

Umukozi wa Emirates Airlines bikekwa ko yashakaga kwiyahura yasimbutse mu ndege yikubita hasi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza