Uganda: Uwiyita Yezu yongeye gutabwa muri yombi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 12 Ugushyingo 2017 saa 03:16
Yasuwe :
2 0

Urukiko rwo mu gace ka Luweero muri Uganda rwategetse ko Solomon Ssemakula wiyise Joshua nyuma akaza kwiyita Yezu Kristu afungwa by’agateganyo nyuma yo gukekwaho ibyaha byo gushinga agatsiko katemewe n’amategeko.

Uyu mugabo yatawe muri yombi bwa mbere muri Nyakanga umwaka ushize nyuma aza kurekurwa by’agateganyo ahita aburirwa irengero.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Joshua yongeye kuboneka ahita atabwa muri yombi.

Joshua yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu batatu bivugwa ko bari mu gatsiko kamwe nkuko Daily Monitor yabitangaje.

Aba bantu bashinjwa kuba hagati ya Kanama na Ukwakira uyu mwaka barashinze agatsiko katemewe n’amategeko mu Karere ka Luweero.

Ako gatsiko ngo kavuga ko nta butegetsi bwo mu isi kemera. Ngo yaba polisi, abayobozi ndetse na Perezida wa Uganda nta n’umwe ubayobora.

IGIHE


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza