Uganda yaciye impenure n’inzara ndende ku bakozi bari mu kazi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 Nyakanga 2017 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Abakozi muri Uganda yashyizeho amabwiriza agenga imyambarire y’abakozi, asaba cyane cyane ab’abagore kwambara imyambaro itagaraza bimwe mu bice by’imibiri yabo nk’ibyo mu gatuza, mu mugongo n’ahandi.

Minisitiri w’Abakozi, Adah Muwanga, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ayo mabwiriza yashyizweho bitewe n’uko byagaragaye ko hari abakozi b’abagore bambara mu buryo butubahirije indangagaciro z’Abanya-Uganda.

Yagize ati “Twumvise hari abijujutira ko cyane cyane abakozi b’abagore bambara mu buryo butaboneye, amajipo magufi , n’ibindi byerekana bimwe mu bice by’imibiri yabo. Ibyo ntibyemewe muri sosiyete yacu.”

Bimwe mu bikubiye muri iryo tangazo, abagore ntibemerewe gutunga inzara ziteye amabara kandi zifite uburebure burenze santimetero eshatu, kwambara imyenda igera hejuru y’amavi, kugira umusatsi urimo amabara ndetse basabwa kugerageza ibishoboka byose ku buryo isura yabo iba ari umwimerere.

Ntibemerewe kandi kwambara amasengeri, amashati abonerana mu gihe bari mu kazi. Abashaka kwambara amapantaro barabyemerewe ariko bakambara atabafashe cyane.

Ku bakozi b’abagabo, basabwe kwambara amashati y’amaboko maremere, Karuvati, ikote ndetse n’amapantalo atabafasheho no guhora bogoshe cyangwa bafite umusatsi muke. Inkweto zidafunze ntibazemerewe uretse ufite uruhusa rwa Muganga.

Iri tangazo kandi ngo rishyizweho nyuma y’aho abagore bagaragaje ko rimwe na rimwe bakorerwa ihohoterwa (kubakorakora) iyo bambaye imyenda migufi mu ruhame.

Iri tangazo rireba abakozi ba Leta bose basanzwe bambara imyenda isanzwe (itari impuzankano y’akazi), kandi umukozi utazubahiriza aya mabwiriza ngo azafatwa nk’uwagaragaje imyitwarire idahwitse mu kazi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza