Uganda yataye muri yombi Colonel ushinzwe ubutasi imushinja gukorana n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 11:59
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyataye muri yombi umusirikare wacyo uri mu bakomeye witwa Col Paul Muwonge ngo afashe mu iperereza rimutunga agatoki ku ruhare rwe mu kuba intasi y’u Rwanda.

Inkuru y’itabwa muri yombi rya Col Muwonge yamenyekanye mu ijoro ryacyeye.

Daily Monitor yanditse ko amakuru yizewe ifite ari uko Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rwataye muri yombi Col Muwonge ku wa 22 Gicurasi 2019, ahita ajyanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Makindye.

Col Muwonge wari Umuyobozi ushinzwe Iperereza mu Ngabo zirwanira ku Butaka, yarafashwe ajya guhatwa ibibazo byerekeranye n’amakuru ngo yahaye u Rwanda mu gihe rutabanye neza n’igihugu cye cya Uganda.

Kuva mu myaka ibiri ishize kandi inzego z’umutekano muri Uganda zakajije umurego mu bikorwa byo guta muri yombi Abanyarwanda babarizwa ku butaka bwayo aho zibashinja kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.

Abafashwe banyagwa imitungo yabo, bagafungwa, bagatotezwa mbere yo koherezwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyr n’amategeko.

Col Muwonge yahise asimbuzwa Col David Gonyi mu kuziba icyuho cy’uyu muyobozi ufite ubuhanga bwihariye mu bijyanye n’iperereza.

Iyi nkuru yanditswe bitaramenyekana niba Col Muwonge ashobora kubonana n’umuryango we n’umwavoka kuva yatabwa muri yombi, cyangwa akaba yarakorewe dosiye y’ibyaha ashinjwa.

Umwe mu bayobozi bakuru yavuze ko Col Muange akiri muri gereza ariko aya makuru, Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brigadier Richard Karemire, yayateye utwatsi.

Yagize ati “Nta ofisiye wa UPDF watawe muri yombi azira kuba intasi y’u Rwanda.”

Igisirikare kandi cyanahakanye amakuru ko Col Muwonge ari muri gereza. Brigadier Karemire yakomeje avuga ko "Ntiyigeze (Muwonge) akandagira muri gereza. Ni ukuri ko hari ibyo ari kubazwa bijyanye n’imyitwarire n’ikinyabupfura mu ngabo za Uganda (UPDF).’’

Col Muwonge Col Muwonge ari mu nzobere zikomeye mu bijyanye n’iperereza Uganda yibitseho, afite izina rikomeye mu gisirikare, ni we wayoboye ibikorwa by’iperereza ubwo UPDF yari ihanganye na ADF (Allied Democratic Forces) mu 1996 n’ibya Lord Resistance Army mu Majyaruguru ya Uganda no muri Centrafrique.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza