Uganda yikuye mu matora y’uzasimbura Dlamini Zuma

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 7 Ukwakira 2016 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Uganda yafashe umwanzuro wo kuvana kandidatire y’umukandida wayo mu matora ya Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU), ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Uganda yari yongeye gutanga Specioza Wandira Kazibwe nk’umukandida muri ayo matora, wari wanahatanye n’abandi mu matora nk’ayo aherutse kubera mu Rwanda, mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ariko habura uwegukana uyu mwanya bitewe n’uko nta wagejeje ku majwi yifuzwa.

Aya matora yaje kwimurirwa muri Mutarama 2017, aho azakorerwa i Addis Ababa muri Ethiopia, ahazaba hateraniye inama y’uyu muryango.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Guverinoma ya Uganda yafashe umwanzuro wo gukura umukandida wayo ku rutonde rw’abahatanira gusimbura Dr Dlamini Zuma, nyuma y’uko Kenya itanze Amina Mohamed nk’umukandida uzayihagararira muri ayo matora.

Uganda yatangaje ko yafashe uwo mwanzuro kugira ngo izashyigikire abakandida bazatangwa n’ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba.

Kandidatire ya Specioza Wandira Kazibwe, intumwa yihariye ya Loni ishinzwe kurwanya SIDA, wanahoze ari Visi Perezida wa Uganda, yavanywe mu bahatanira uwo mwanya nyuma y’uko byumvikanyweho na Perezida Yoweri Museveni, umukandida ubwe ndetse n’abandi bayobozi bo muri icyo gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Botswana, Pelomoni Venson-Moitoi,na mugenzi we wa Guiné Equatorial Agapito Mba Mokuy ni bamwe mu bazahatanira uwo mwanya.

Mu bandi bakekwa kuziyamamariza uwo mwanya barimo Abdoulaye Bathily, umwarimu wigisha muri kaminuza, ukomoka muri Senegal. Uyu mugabo kandi ni n’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika yo hagati.

Mu matora aherutse kubera mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka, Dr Pelonomi Venson-Moitoi w’imyaka 64 ni we wari usigaye ahatana bitewe n’uko abandi bari bagiye bakurwamo maze ibihugu 28 birifata 23 bitora yego, abura bibiri bya gatatu yasabwaga, amatora arasubikwa.

Amategeko avuga ko kugira ngo umukandida ahigike abandi bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu by’ibihugu 54 bigize AU, bivuze ko utorwa agomba kubona nibura 36.

Umukandida utowe yemerewe kuyobora manda y’imyaka ine yongerwa inshuro imwe.

Kandidatire ya Specioza Wandira Kazibwe yakuwemo ku bwumvikane n'abayobozi bakuru barimo na Museveni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza