Uko Amerika yashatse kubangamira amavugurura ya AU ku musanzu wa 0.2%

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Kamena 2018 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), yabereye i Kigali mu 2016 yafashe umwanzuro wo guhindura uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa na porogaramu bya AU, aho ibihugu byatangaga amafaranga biyakuye ku ngengo z’imari zabyo.

Ubwo buryo bushya buzafasha Afurika kwigira irwanya kubeshwaho n’inkunga ku kigero cya 76%, ni uko buri gihugu kizajya gikata 0.2% by’imisoro ku bitumizwa mu mahanga hagati y’igihugu kiri mu muryango n’ikitawurimo, akoherezwa binyuze muri banki nkuru z’ibihugu nazo zikayashyikiriza AU.

Aya mavugurura kimwe n’ayandi agamije ko Afurika igira ijambo ku ruhando mpuzamahanga yashyigikiwe n’ibihugu n’imiryango itandukanye. Gusa hahishuwe ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashatse kubangamira gahunda yo gukata umusoro wa 0.2% ugatangwa nk’umusanzu wa buri gihugu wo gushyigikira ibikorwa bya AU.

Ku wa 2 Gicurasi 2017, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri AU i Addis Ababa, yashyikirije AU ibaruwa y’ibanga ariko Jeune Afrique yabashije kubona, aho igihugu cye cyageragezaga gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

Agace kamwe k’iyo baruwa kavuga ko “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifuza kandi zifite icyizere ko mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda [umusanzu wa 0.2%], ibihugu binyamuryango bizita ku mategeko mpuzamahanga by’umwihariko amasezerano y’Umuryango Mpuzamahanga w’ubucuruzi.”

Iki gihugu cyibutsa Komisiyo ya AU ko amabwiriza y’umuryango Mpuzamahanga w’ubucuruzi ashobora kugira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda. Gitanga urugero ku ngingo ivuga ko ibihugu biri muri uyu muryango bigomba gufata kimwe ibicuruzwa byakuye mu bindi bihugu.

Ibaruwa igira iti “Kubw’ibi turagaragaza impungenge z’uko gukata umusoro ku byatumijwe mu mahanga bizakorwa gusa ku byaturutse mu bihugu bitari muri AU, ntibikorwe ku bituruka mu bihugu bigize uyu muryango bijya mu bindi nabyo biwugize.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zagaragaje impungenge ko gushyira mu bikorwa gahunda yo gutanga umusanzu wa 0.2%, bishobora gutuma ibihugu bya Afurika byongera imisoro cyangwa ikindi kiguzi ku bitumizwa mu mahanga kandi Umuryango Mpuzamahanga w’ubucuruzi utabyemera.

Byitezwe ko Afurika izajya isarura nibura miliyari 1.2 z’amadolari buri mwaka, ikabasha gutera inkunga ibikorwa n’imishinga bya AU ku kigero cya 75% naho 25% akajya mu Kigega cy’amahoro.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko ibihugu 30 ari byo bimaze gutanga imisanzu yabyo muri gahunda y’amavugurura agamije ukwigira k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), nyuma y’igihe kinini ushingira ibikorwa byawo ku nkunga z’amahanga.

Yavuze ko ‘Hari intambwe ikomeye imaze guterwa kuko ibihugu birenga 20 biri muri gahunda yo gutanga 0.2% yemejwe yo kujya mu bikorwa by’umuryango n’imisanzu mu Kigega cy’Amahoro imaze kuva mu bihugu 30!’.

Mu kigega cy’ibikorwa by’amahoro n’umutekano muri Afurika, AU Peace Fund, buri karere muri dutanu tugize Afurika kazajya gatanga miliyoni 65 $ buri mwaka avuye muri wa musoro wa 0.2%, akazagenda azamuka akagera kuri miliyoni 80 $kuri buri karere mu 2020.

Byateganywaga ko mu 2017 hazakusanywa miliyoni 325 $ ku buryo nibura mu 2020 azaba ageze kuri miliyoni 400 $ azajya mu bikorwa by’amahoro.

Kugeza mu Ukuboza 2017, Komisiyo ya AU yari imaze kugeza ku bihugu 21 byari ku nzego zitandukanye zo gushyira mu bikorwa umwanzuro wa 0.2% by’imisoro ijya muri AU.

Muri byo, ibihugu 12 byatangiye gukusanya uwo musoro biwushyira kuri konti za AU zagiye zifunguzwa muri Banki Nkuru z’ibihugu. Birimo u Rwanda, Kenya, Ethiopia, Tchad, Djibouti, Guinea, Sudani, Maroc, Congo Brazzaville, Gambia, Gabon, Cameroun, Sierra Leone na Côte d’Ivoire.

Ku rundi ruhande, Ghana, Benin, Malawi na Senegal byatangiye inzira z’amategeko ziganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mwanzuro.

Perezida Kagame ni we washinzwe amavugurura muri AU, ashyiraho n'itsinda ribimufashamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza