Umufaransakazi yasabye Boeing miliyoni $ 276 ku bw’umugabo we waguye mu mpanuka ya Ethiopian

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Umugore wo mu Bufaransa ufite umugabo waguye mu mpanuka y’indege ya sosiyete ya Ethiopian Airlines, yajyanye ikigo cya Boeing mu nkiko ashaka impozamarira ya miliyoni 276 z’amadolari.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 MAX yakoreshwaga na sosiyete ya Ethiopian Airlines yahanutse igahitana abari bayirimo bose 157. Yahanutse nyuma y’akanya gato ihagurutse mu Murwa Mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba.

Nomaan Husain, umunyamategeko wa Nadege Dubois-Seex yatangaje ko sosiyete ya Boeing itigeze imenyesha abapilote uburyo bwiza bwo gukoresha porogaramu yari mu ndege ishinzwe kuyibuza guhagarara, ahubwo bayikoresha ikarushaho gucurika ikizuru cy’indege.

Reuters yatangaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru i Paris, Husain yavuze ko we n’umukiliya we Nadege Dubois-Seex bifuza impozamarira ya miliyoni 276 z’amadolari ku bw’uburangare bwa Boeing.

Boeing iherutse gutangaza ko yamaze kuvugurura porogaramu yatumaga indege zayo zikora impanuka, ikaba itegereje icyemezo cy’urwego rushinzwe iby’ingendo zo mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abantu benshi bamaze kujyana icyo kigo mu nkiko nyuma y’impanuka yahitanye imbaga muri Werurwe ndetse n’indi yabaye mu mpera z’umwaka ushize igakorwa n’indege ya sosiyete Lion Air yo muri Indonesia. Iyo mpanuka yahitanye abantu 189.

Ibisigazwa by'indege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka muri Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza