Umugore wa Perezida wa Niger yasabye amahanga guhana abakoze n’abapfobya Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 29 Mata 2019 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Umugore wa Perezida wa Niger, Dr Ialla Malika Issoufou, yitabiriye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, asaba amahanga guhana abayigizemo uruhare n’abakomeje gukoresha amayeri atandukanye mu kuyipfobya.

Ni umuhango wabaye mu ijoro ryo ku wa 27 Mata 2019 mu murwa mukuru Niamey, unitabirwa n’umugore wa Brigi Rafini, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu.

Ni igikorwa cyateguwe na Christine Karigirwa na Alida Faraya bafatanyije n’umuryango w’abanyarwanda baba muri Niger, kikaba ari n’ubwa mbere cyateguwe. Cyabereye muri Centre Culturel Franco-Nigérien.

Madamu Dr Issoufou yavuze ko u Rwanda rwibuka ubugome ndengakamere rwanyuzemo mu myaka 25 ishize, muri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni mu minsi ijana gusa.

Yanagize ingaruka zirimo imiryango yazimye, indi isiga imfubyi zagombaga gushaka uko zibeshaho kuko ababyeyi bari bamaze kwicwa.

Yibajije uko byageze aho abantu biyemeza gutsemba bagenzi babo kubera gusa ko badahuje ubwoko, na RTLM ikagira uruhare mu icengezamatwara rya Jenoside yirengagije ubunyamwuga n’amakaro itangazamakuru rigomba kugirira abaturage.

Yavuze ko u Rwanda na Afurika bagomba kwibuka aya mahano bikaba n’umwanya wo kwisuzuma, ndetse abajenosideri n’ababafashije bakaryozwa ibyaha byabo.

Ati "Abo nta cyo kwireguza bafite. Ibyaha byabo bagomba kubihanirwa ngo bibere abandi urugero ariko binahe agahenge roho z’inzirakarengane zishwe. Ni n’uburyo bwo komora ibikomere byasizwe n’ibi byaha ndengakamere.”

“U Rwanda na Afurika bigomba guhangana n’abagihakana Jenoside, bashaka binyuze mu buryo butandukanye, kugaragaza ko buri muntu afite icyo yabazwa yaba abakorewe Jenoside ndetse n’abajenosideri ubwabo.”

Yashimangiye ko Niger yifatanyije n’abanyarwanda nk’uko umugabo we Mahamadou Issoufou yabishimangiye ari i Kigali mu gutangiza icyunamo ku wa 7 Mata.

Yakomeje ati “Twese tugomba kwemera ko Jenoside ari icyaha cyibasira inyokomuntu. Bityo ntibizongere kuba ukundi.”

Abateguye iki gikorwa babwiye IGIHE ko kuba umugore wa Perezida Issoufou yitabiriye uyu muhango bifite agaciro gakomeye.

Muri uyu muhango kandi hatanzwe ubutumwa bwa ambasaderi Kamanzi Stanislas bwavugaga ku bumwe n’ubwiyunge u Rwanda rugenda rugeraho, iterambere nk’imbaraga zavuye mu kababaro no ku mateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango barimo umujyanama mu biro bya Minisitiri w’Intebe, abayobozi bahagarariye imiryango mpuzamahanga nka FAO, Umuyobozi muri Niger w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere n’abandi.

Ubwo Madamu Issoufou n'umugore wa Minisitiri w'Intebe wa Niger bakirwaga ahabereye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi
Dr Ialla Malika Issoufou acana urumuri rw'icyizere hamwe na Aimée Mpambara, Umunyarwandakazi ukora muri Banki y'Isi i Niamey
Dr Gloriose Gashugi Daouda wavuze mu izina ry'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Niger
Dr Ialla Malika Issoufou ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa
Uyu muhango wari uteguwe bwa mbere witabiriwe n'abantu benshi
Abakiri bato na bo bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza