Umunyapolitiki ukomoka muri Uganda yavuze kuri Museveni no ku mubano n’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Mata 2019 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Dr Aggrey Kiyingi wigeze gushaka guhatana na Perezida Yoweri Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yagaragaje uburyo uyu muyobozi akomeje guta ibaba ku mugabane wa Afurika no kuba ikibazo gikomeye.

Dr Kiyingi yagaragaje bumwe mu burwayi bukomeje kuranga uyu munyapolitiki umaze imyaka 33 ku butegetsi bwa Uganda kuva mu 1986.

Dr Kiyingi uba muri Australia yashatse guhatana na Museveni mu 2016, ariko ntibyamukundiye kuko ngo yari bugirirwe nabi iyo ahagera.

Mu kiganiro yahaye The New Times, Dr Aggrey Kiyingi, yagaragaje impamvu abona Museveni atakiri umuntu wubashywe muri Uganda no muri Afurika muri rusange.

Ikiganiro kirambuye

Mu 2014 wari wavuze ko ushaka guhatana n’ubuyobozi bwa Yoweri Museveni mu matora yo mu 2016, byagenze gute?

Ntabwo wakumva ibyabaye, Museveni mu by’ukuri yarenze urugero, yanteranyije n’ubutegetsi bwe batangira kunshinja ibyaha byo kwica abayobozi b’abayisiramu muri Uganda, batangira kandi kumpimbira ko ndi umuyoboke w’umutwe urwanya ubutegetsi bwe wa ADF, ariko nta bimenyetso bagaragaje.

Bahise kandi bashyiraho impapuro mpuzamahanga zisaba Polisi Mpuzamahanga (Interpol) kunta muri yombi, nyuma Museveni yohereje itsinda ry’abayobozi muri Guverinoma ye baza muri Australia, bavuga ko baje gushaka umuntu ukora ibikorwa by’iterabwoba (Njyewe). Uko niko Museveni akora kugira ngo ubutegetsi bwe bw’igitugu bukomeze kubaho.

Inzego za Interpol zabwiye aba bayobozi kugaragaza ibimenyetso ariko ntabyo babonye, zahise zibabwira kubireka, Interpol yababwiye kandi ko idashobora gukora ku bintu by’ibihuha gusa.

Nyuma ubwo nashakaga kuza muri Uganda, Museveni yategetse abasirikare be kurasa indege ndi bube ndimo inzanye.
Ibyo se byarabaye?

Ntabwo mwe muzi Museveni uburyo ateyemo! Ndakubwiza ukuri ko yabwiye abasirikare be kurasa indege iyo ariyo yose ndi bube ndimo mu gihe yaba yinjiye mu kirere cya Uganda.

Muri icyo gihe Dr Kiyingi ntiyigeze akandagira muri Uganda.

Ese Abanya-Uganda bareke ibijyanye na politiki?

Abantu ntibashobora kwicara ngo bavuge ko bavuye kuri uyu munyagitugu ariko ndabona ko nta nzira iboneye ihari yo kuvanaho Museveni nubwo itegeko nshinga hari uko ribiteganya.

Ntushobora kuvuga ko gutora bizavana Museveni ku butegetsi, nubwo wavuga ngo abantu 99% ntibamutoye we azayiba, ndetse agure n’abagomba gutora, nyuma birangire atejemo umwiryane.

Itegeko Nshinga rya Uganda, Museveni ubwe yisinyiriyeho umukono riha imbaraga Inteko Ishinga Amategeko kuvanaho icyizere Perezida mu gihe byaba bibaye ngombwa, mu by’ukuri igihe cyo kuvanaho Museveni cyarageze ariko ntibishoboka kuko tuzi ko Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda nta bushobozi ifite bubikora.

Ubwo Museveni yashakaga ko itegeko rimugumisha ku butegetsi ritorwa, yahamagaye Abadepite abaha miliyoni 5 z’amadorali mu ijoro rimwe, ibi yabikoreye mu rugo rwe ahitwa (Rwakitura), noneho ku munsi ukurikiye bahise baritora, mu by’ukuri iyi ntabwo ari Inteko ishobora kuvahano icyizere Museveni.

Inzira ya gatatu nayo iri mu Itegeko Nshinga, ni ivuga ko mu gihe ibintu byose byananiranye, ni uko abaturage bakoresha inzira iyo ariyo yose yaba isigaye, imyigaragambyo cyangwa bagahaguruka bakavuga mu ruhame ko badashaka Museveni, Itegeko Nshinga rya Uganda rimpa uburenganzira bwo guhaguruka nkarwanya uyu mugabo.

Witeguye kongera guhatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu?

Cyane rwose.

Museveni yayoboye Uganda mu myaka 33 ishize, ni ibihe bibazo yateje kuri Uganda ariko no mu karere?

Reka turebe nko muri Kenya, Museveni yashakaga kwigarurira ibirwa bya Migingo abyambuye iki gihugu, ibi byatumye haba imirwano, mu matora yo muri Kenya kandi Museveni yari inyuma y’imvururu zayakurikiye kuko yoherejeyo ingabo ze zica abasivile.

Tujye muri Sudan y’Epfo, iyo Museveni aba atari mu ishusho y’abaturage b’iki gihugu, ubu ikibazo cyagombye kuba cyarakemutse ndetse harapfuye abantu bake ariko kubera Museveni, Sudan yarushijeho kuba mbi.

Tujye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Museveni ubona ko yafashe iki gihugu ku ngufu, yishe abaturage benshi, afata abantu mu buryo burenze ubwa kinyamaswa, ubu ashyigikiye imitwe yitwaje intwaro itera ibibazo, kubera iki? Kubera ko imuha uburenganzira bwo gukomeza gukora ibyaha muri iki gihugu, n’Umuryango Mpuzamahanga urabizi.

Muzi kandi ko ubwo Congo yajyanaga Uganda mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rwanzuye ko Uganda igomba kwishyura amadorali miliyari 10 iki gihugu kubera uburyo Museveni yagisahuye.

Muri Somalia, ingabo ze zirimo gukora ibyaha by’indengakamere birimo gufata abagore ku ngufu no gusahura.

Reka tujye mu Rwanda, murimo kubona ubushotoranyi bwa Museveni bwa buri munsi kandi buragaragara kuri buri wese, kugeza uyu munota hashobora kwaduka imirwano kubera ubushotoranyi bwe, Museveni mu by’ukuri yabaye ikibazo ku mugabane wa Afurika.

Kwivanga kwa Museveni kugaragara ko kwabaye kubi mu Rwanda kurusha ahandi nk’uko ubigaragaza…

Tuzi icyateye ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda, buri kintu cyose ni ukubera ubwirasi bwa Museveni, ariko we ntabibona, mu by’ukuri ni yo byaba ari umwana na Se, niba ari nako abitekereza ku Rwanda, agomba kumenya ko mu gihe umwana akuze agenda akagenzura ubuzima bwe.

Igihe kiramutse kigeze nkakura ndetse nkashinga urugo rwanjye, umubyeyi wanjye (Papa) ntabwo yankurikira ngo ampe amategeko, Museveni rero ubona ko yanze kwemera ko u Rwanda ari nk’umuntu wakuze akava mu mitekerereze ye, aracyatsimbaraye mu mitekereze n’imyumvire y’ubwirasi bwe, akaba yarananiwe kwemera ibiriho.

Umuyobozi wa Uganda akunze gushinja abava hanze y’igihugu cye cyangwa ibihugu baturanye, gukora ibyaha imbere mu gihugu. Ariko nta shingiro bifite kuko nta numwe wigeze abihanirwa, hari na bamwe mu bayobozi bakuru bishwe, ibi ubibona ute?

Abica aba bantu babitegekwa na Museveni, nta kindi gisobanuro gihari, birazwi neza ko ariwe ubiri inyuma noneho nyuma agatangira gushinja abandi, yanshinje kwica abayobozi b’Abayisiramu, yashinje ibihugu bituranye kandi akabikora na mbere y’uko haba amaperereza, mbese yashinje buri wese, yarangiza agakoresha itangazamakuru rye ryatamitswe ruswa gukina umukino we, ubona ko ari umuhanga wo kwivanaho ibyo yakoze.

Ubwo yabazagwa kuri ruswa iri muri iki gihugu, Dr Kiyingi yagaragaje ko Museveni ubona ko yafashe inzego zose z’ubutegetsi akaba azifite mu biganza bye ku buryo ntacyo zakora.

Yagize ati “Museveni ubona ko yafashe Abanya-Uganda mu buryo budasanzwe, ntabwo bashobora kuvuga ngo basabe ko habaho igenzura, inzego zose zigenzurwa na we, mu gisirikare, Polisi, inzego z’ubutabera, Inteko Ishinga Amategeko n’ibindi, nta muntu numwe wahagarara ku burenganzira bwe.”

Yavuze ko umuco wo kudahana, ruswa iri mu nzego zose yatewe n’uko Museveni yavanyeho umuco w’uko umuntu agira icyo abazwa, ku buryo byageze aho bamwe mu bantu bake ba bugufi ye bamaze kugenzura igihugu cyose no kwiba buri kintu.

Yavuze ko Abanya-Uganda bagomba guhaguruka bakarwanya ibi bibazo byose.

Iki kiganiro cyasohotse mbere muri The New Times

Dr Aggrey Kiyingi wigeze gushaka guhatana na Perezida Yoweri Museveni mu matora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza