Umurambo wa Savimbi ugiye gutabururwa ushyingurwe mu cyubahiro

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 16 Kanama 2018 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Umurambo wa Jonas Savimbi wari Umuyobozi w’Umutwe wa UNITA muri Angola akaza kwicwa mu 2002; ugiye gutabururwa ushyingurwe mu cyubahiro mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Umuyobozi Mukuru wa UNITA (Union National pour l’Independence Total d’Angola), Isaias Samakuva, yatangaje ko yahawe uburenganzira na Perezida wa Angola Joao Lourenco amwemerera ko ibisigazwa by’umubiri wa Savimbi bigomba gushyingurwa mu cyubahiro mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Nk’uko bitangazwa na Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ngo Samakuva uyobora UNITA yatangaje ko Perezida Lourenco yabijeje ubufasha.

Savimbi wari ikirangirire mu ntambara yishwe ku wa 22 Gashyantare 2002, n’ingabo zari iza MPLA, ishyaka rya José Eduardo Dos Santos wari ku butegetsi.

Urupfu rwe rwabaye nk’urushyira iherezo ku ntambara n’amakimbirane byari byarabaye akarande muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1975.

Yaje gushyingurwa ku munsi ukurikiyeho mu Burasirazuba bwa Luena hafi y’Umujyi wa Lucusse aho yaguye.

Umurambo wa Savimbi ugiye gutabururwa ushyingurwe mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza