Umuryango w’Abibumbye wemeje kugabanya 50% by’ingabo zibungabunga amahoro muri Darfour

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 12 Kamena 2018 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ugiye kugabanya kimwe cya kabiri cy’ingabo zawo ziri mu butumwa bw’amahoro uhuriyemo n’ingabo z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu Ntara ya Darfour (Minuad).

Umwaka ushize Akanama k’Amahoro k’Umuryango w’Abibumbye kemeje ko umubare w’ingabo za Minuad ugabanywa, nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze kwemeza ko zizagabanya ingengo y’imari zatangaga mu bikorwa by’amahoro.

Umubare w’ingabo ziri muri Darfour uzagabanukamo kabiri, aho zizava ku 8,735 hasigare 4,050 kugeza muri Kamena 2019. Umubare w’abapolisi uzaba ku 2,500 bariyo ubungubu ugere ku 1,870.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye wungirije ushinzwe ibikorwa by’amahoro, Jean-Pierre Lacroix, kuri uyu wa Mbere, yabwiye akanama k’umutekano ko ingabo ziri muri Darfour zigiye kugabanywa kuko nta bibazo by’umutekano bigihari nk’uko byari bimeze mbere.

Yagize ati “Ibibera muri Darfour byarahindutse kandi mu buryo bwiza.”

Kuwa 23 Kamena nibwo Akanama k’umutekano kazaterana kemeze iyi gahunda yo kugabanya ingabo ndetse kanongerere manda izi ngabo.

Kugeza ubu ingabo za Loni zishyize imbaraga cyane mu karere k’imisozi ka Jebel Marra, aho imirwano igishyamiranyije n’ingabo za Leta n’inyeshyamba.

Kuva mu 2003 Intara ya Darfour yugarijwe n’imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta n’abarwanyi bo mu bwoko bwa bake buvuga ko bwakandamijwe n’ubutegetsi. Ibikorwa by’ihohoterwa byaragabanutse ndetse ubutegetsi bw’iki gihugu bwemeza ko amakimbirane yarangiye.

Ingabo za Minuad zoherejwe muri Darfour kuva mu 2007, kugeza ubu abagera ku 16000 bamaze koherezwayo. Kugabanya ingabo byemejwe umwaka ushize bigakorwa mu byiciro bibiri zikava ku 13 000 zikagera ku 11,400, zongera kugabanuka zigera ku 8, 735.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko imvururu zo mu Ntara ya Darfour zahitanye abagera ku 300 000, ndetse abagera kuri miliyoni 2.5 bava mu byabo.

Ingabo za UNAMID zigiye kugabanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza