Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba uzaba ukoresha ifaranga rimwe mu 2024

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 20 Werurwe 2017 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Hasigaye imyaka ibarirwa ku ntoki ngo abaturage bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, batangire gukoresha ifaranga rimwe rizoroshya ubuhahirane rikanazamura ubukungu bw’akarere muri rusange.

Icyizere cyo gukabya izi nzozi kiri ku mushinga wa Banki Nkuru y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’urwego ruzahuriza hamwe ibijyanye n’imari mu bihugu bitandatu bigize uwo muryango ari byo Kenya, Rwanda, Tanzania, Burundi, Uganda na Sudani y’Epfo.

Itangazo ry’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ryahishuye ko iyo Banki izashyirwaho mu 2024 kandi bishoboka cyane ko yakubakwa i Arusha muri Tanzania ikaba ari na ho ikorera.

Daily News yanditse ko iki cyemezo kiri mu bizasuzumirwa mu nama y’ihuriro ry’imari mu karere n’iya 35 y’Abaminisitiri ba EAC iteganyijwe gutangira kuwa 30 Werurwe kugeza kuwa 4 Mata 2017.

Iri tangazo rivuga ko Ubunyamabanga bwa EAC bwamaze gukora imishinga ibiri y’amategeko harimo irishyiraho ikigo cy’imari cy’umuryango n’ikigo cy’ibarurishamibare cyawo.Iyi mishinga ikazaganirwaho muri iriya nama y’Abaminisitiri igakomereza mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Isobanura ko ikigo cy’imari cya Afurika y’Iburasirazuba kizaba ikiraro kiganisha ku ishyirwaho rya Banki ya Afurika y’Iburasirazuba ari na yo izashyiraho ifaranga rimwe mu karere mu 2024.

Ikigo cya Afurika y’Iburasirazuba kizaba gishinzwe ibarurishamibare, cyitezweho kuzagira uruhare mu bukungu n’ibindi bikorwa kuko kizajya gitanga amakuru ya nyayo azajya yifashishwa n’abafata ibyemezo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza