Umutwe wa M23 wandikiye Tanzaniya uyisaba kutohereza ingabo muri Congo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 14 Mata 2013 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Loni yemeje kohereza umutwe w’ingabo zidasanzwe muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo guhashya imitwe yitwaje intwaro ihakorera, umutwe wa M23 wasabye Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete ko Tanzania yahagarika gahunda yo kohereza abasirikare bayo muri uwo mutwe wa Loni.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 11 Mata, 2013, iri ku rubuga rwa Kenya Daily yaranditswe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, igaragara ko Tanzania niramuka yoherereje ingabo zayo muri uwo mutwe (...)

Nyuma y’aho Loni yemeje kohereza umutwe w’ingabo zidasanzwe muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo guhashya imitwe yitwaje intwaro ihakorera, umutwe wa M23 wasabye Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete ko Tanzania yahagarika gahunda yo kohereza abasirikare bayo muri uwo mutwe wa Loni.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 11 Mata, 2013, iri ku rubuga rwa Kenya Daily yaranditswe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, igaragara ko Tanzania niramuka yoherereje ingabo zayo muri uwo mutwe ari nk’igikorwa cyo guhemukira umuvandimwe. ikindi kandi uwo mutwe w’ingabo z’amahanga, M23 ikaba iwufata nk’uzaba uje kurwanya abaturage ba Congo no gukomeza gushyigikira akarengane.

Mu ntangiriro y’iyo baruwa, Bernard Bisimwa, yanditse ko umwanzuro wa Loni wo gushyiraho uriya mutwe uhuriwemo n’ingabo z’amahanga ari ugushaka gukomeza gushyigikira Leta ya Congo yamunzwe na ruswa ku isi, bikazagira ingaruka ku banyekongo.

Bisimwa mu ibaruwa ye avuga ko bitumvikana ukuntu Loni yatoye uriya mwanzuro mu gihe nyamara habaga ibiganiro i Kampala hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Congo Kinsahasa.

Ubuyobozi bwa M23 bubwira Tanzania ko M 23 nta ruhare igira mu bwicanyi bubera mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko bivugwa n’abadasesengura ibibazo neza.

M23 itangaza ko wo utazarebera ruswa n’akarengane byimakazwa mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ahandi muri icyo gihugu.

Mu isozwa ry’iyo baruwa ndende, M23 igaragaza ko Tanzaniya niyohereza abasirikare muri Congo izaba ibohereje kurasa abavandimwe, kandi Nyakwigendera Mwalimu Julius Nyerere yarashishikazwaga n’ubumwe bw’Abanyafurika.

Bisimwa agira ati “Nyerere yagize ati ’Binadamu wote ni ndugu” bishatse kuvuga ko abantu bose ari abavandimwe, ati” M23 iharanira ubwigenge nk’abandi benshi mu bavandimwe b’Abanyafurika ni nayo mpamvu Julius Nyerere azakomeza kuyibera ikitegererezo.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza