Umwuka wabaye mubi nyuma y’uko Kenya yangiye abayobozi ba Somalia kwitabira inama

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 12:54
Yasuwe :
0 0

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Somalia na Kenya nyuma y’aho bamwe mu bayobozi ba Somalia bangiwe kwitabira inama ya Loni yatangiye i Nairobi kuri uyu wa Mbere.

Mu Cyumweru gishize abayobozi batatu ba Somalia bimwe viza zibemerera kwinjira muri Kenya ubwo bari bageze i Nairobi bitabiriye inama yateguwe n’Ishami rya Loni rishinzwe imiturire, inama yiga ku bijyanye no kurwanya amakimbirane ndengamipaka.

Ubusanzwe amasezerano ari hagati ya Kenya na Somalia yemera ko abayobozi b’ibyo bihugu bari mu butumwa bw’akazi bahabwa visa bageze mu gihugu imbere.

Mu kwihimura, Somalia yahamagaje abari kuyihagararira bose bari bamaze kugera i Nairobi, yandikira amashami ya Loni iyasaba guhindura inama zose zagombaga kujya zibera i Nairobi.

Yatangaje ko inama za Loni Somalia yatumiwemo zigomba kujya zibera muri icyo gihugu cyangwa mu kindi gihugu abayobozi ba Somalia bazajya babasha kugeramo byoroshye.

Somalia yanatangaje ko imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri Somalia ariko ikaba agifite ibiro i Nairobi igiye guhagarikwa nitimurira ibiro i Mogadishu.

Kubera umutekano muke muri Somalia, imwe mu miryango mpuzamahanga yagiye ijyana ibiro byayo muri Kenya cyangwa muri Djibouti.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya yanze kugira icyo itangaza kuri icyo kibazo nkuko Daily Nation yabitangaje.

Umwuka mubi hagati ya Kenya na Somalia wabaye mubi mu 2014 nyuma y’uko Somalia ijyanye Kenya mu rukiko mpuzamahanga isaba ko rufata umwanzuro ku mupaka ugabanya ibihugu byombi mu Nyanja y’u Buhinde.

Kenya yasabye Somalia kuvana ikirego mu rukiko mpuzamahanga kigakemurwa mu bwumvikane ariko Somalia irabyanga.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Kenya yategetse ko indege zose ziturutse i Mogadishu zigomba kubanza guhagarara mu mujyi wa Wajir uherereye mu majyaruguru y’igihugu kugira ngo umutekano wazo ubanze kugenzurwa.

Perezida wa Somalia, Mohamed Farmaajo (ibumoso) na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza