Urukiko rwa EAC rwateye utwatsi ibirego ku masezerano ya EPA u Rwanda rwasinye

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Nyakanga 2017 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), rwanze ikirego cy’Umunya-Tanzania warusabye ko rwahagarika ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ntibisinye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EPA).

Aya masezerano u Rwanda na Kenya byamaze gusinya, afatwa nk’azoroshya ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati ya EAC na EU, harimo no gukuraho imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize iyo miryango yombi.

Mu mpera z’umwaka ushize umwarimu wigisha amategeko muri Kaminuza ya Iringa muri Tanzania, Castro Pius Shirima, yasabye urukiko rwa EAC ko rutambamira isinywa ry’ariya masezerano ku bindi bihugu bine bitarayasinya, kuko arimo ingaruka nyinshi ku bukungu bw’akarere.

Nkuko The East African yabyanditse, Umucamanza Mukuru wungirije w’uru rukiko, Isaac Lenaola, yatangaje ko rwatesheje agaciro ubusabe bwo guhagarika Uganda, Tanzania, Burundi na Sudani y’Epfo, gusinya amasezerano ya EPA.

Urukiko kandi rwanzuye ko rutazatambamira ibihugu byamaze gusinya aya masezerano ku gukomeza inzira zo kuyabyaza umusaruro.

Umucamanza Lenaola, yavuze ko nta gihombo kiri mu gusinya amasezerano ya EPA ndetse bitanyuranyije n’amasezerano ashyiraho EAC.

Yagize ati “Ntabwo yabashije guhuza isinywa ry’amasezerano ya EPA n’ingaruka mbi bishobora guteza.”

Kugeza ubu Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yanze ko iki gihugu gishyira umukono kuri ariya masezerano ku mpamvu zirimo kuba ashobora gusubiza inyuma umugambi wacyo wo guteza imbere inganda.

Birasaba ko ibihugu byose bya EAC bisinya kuri ariya masezerano kugira ngo ashyirwe mu bikorwa nk’uko byemeranyije, cyane ko azaba ari isoko ry’akarere aho kuba igihugu ukwacyo. Ibi bisobanuye ko hagize igihugu kimwe cya EAC kitayasinya, atakubahirizwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza