Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cya Bobi Wine usaba ko polisi itazongera kumuhagarikira ibitaramo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 04:22
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru muri Uganda rwatesheje agaciro ubusabe bwa Depite Robert Kyagulanyi [Bobi Wine], warusabaga ko rubuza Polisi y’iki gihugu kuzongera kwivanga mu bikorwa bye bya muzika no kumubuza gukora ibitaramo.

Mu mpera za Mata uyu mwaka nibwo Bobi Wine yari afite igitaramo ahitwa One Love Beach mu gace ka Busala kari mu Karere ka Wakiso.

Si ubwa mbere ariko ibitaramo by’uyu muhanzi bikomwa mu nkokora na Polisi dore ko kuva yakwinjira muri Politiki ibigera kuri bine bimaze kuburizwamo.

Binyuze mu bamwunganira mu mategeko bibumbiye muri Rwakafuuzi & Co. Advocates, Bobi Wine yajyanye mu nkiko Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Frank Mwesigwa na Guverinoma basaba Urukiko indishyi ya miliyoni 300 z’amashilingi ya Uganda y’impozamarira ku bitaramo by’uyu muhanzi byahagaritswe.

Dail Monitor yatangaje ko ibitaramo bya Bobi Wine byahagaritswe ari ibyagombaga kubera ahitwa Mukono, Kamuli, Kasese no mu Mujyi wa Kampala.

Bobi Wine avuga ko polisi yitwaye binyuranyije n’amategeko ihagarika ingendo ze mu gihugu ndetse inahagarika ibitaramo bye.

Yavuze ko “Yavukijwe uburenganzira bwe bwo gukora no kwinjiza ibimutunga.”

Umucamanza wari uyoboye iburanisha kuri uyu wa Gatanu, Herrieta Woloyo, yatesheje agaciro ikirego cya Bobi Wine avuga ko nta bimenyetso bihamya ibyo aregera.

Urubanza rwari rwitabiriwe gusa n’umunyamategeko wa Bobi Wine, Luyimbaazi Nalukoola n’abahagarariye leta.

Urukiko Rukuru rwavuze ko Bobi Wine yananiwe gusobanura uburyo guhagarika ibitaramo bye bihungabanya uburenganzira bwe bwo gukora, ubwisanzure bwo guterana n’ubundi.

Umucamanza kandi yavuze ko Urukiko rudashobora kwemeza ko ubwisanzure bwa Bobi Wine bwahutajwe kuko ibyo yari agiye kuririmba bitari bizwi na Polisi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza