USA n’u Bwongereza byishimiye kwegura kwa Mugabe bisaba ko hakorwa amatora

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Ugushyingo 2017 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yatangaje ko kwegura kwa Perezida Mugabe biha Zimbabwe amahirwe yo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwaranze uyu mukambwe mu myaka 37 yari ayoboye igihugu.

Yakomeje agira ati “Mu minsi mike ishize, twabonye icyifuzo cy’abaturage ba Zimbabwe cyo gukora amatora anyuze mu mucyo n’ubwisanzure ndetse no kongera kubakana ubukungu bw’igihugu na Guverinoma bemera.”

May yongeyeho ko Zimbabwe yahoze ari inshuti y’u Bwongereza kandi buzakora ibishoboka byose ngo bufashe iki gihugu gutera imbere.

Itangazo ryasohowe na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Zimbabwe, rishimira abaturage b’iki gihugu kuba barazamuye amajwi yabo bagaharanira impinduka mu mahoro, rikavuga ko kwegura kwa Mugabe, ari amateka akomeye ku gihugu.

Ambasade ivuga ko hagomba kuba amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure, igasaba ko amategeko yubahirizwa abaturage bakihitiramo abayobozi.

Mu 2003 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Perezida Mugabe n’ibyegera bye, aho bahagarikiwe ingendo ndetse n’imitungo yabo muri icyo gihugu igafatirwa kubera amanyanga bakoze mu matora.

Mugabe yeguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri mu gihe Inteko Ishinga Amategeko yari yatangiye urugendo rwo kumweguza.

Uwahoze ari Visi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, azarahirira kuba Perezida w’icyo gihugu kuwa Gatanu w’iki Cyumweru, ngo asimbure Robert Gabriel Mugabe weguye.

Ikigo cya Leta cy’Itangazamakuru, Zimbabwe Broadcasting Corporation (ZBC) cyatangaje ko Mnangagwa agomba kugera mu murwa mukuru Harare kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mugabo w’imyaka 75 yari yarahunze igihugu nyuma y’uko kuwa 6 Ugushyingo yirukanwe na Robert Mugabe ku mwanya wa visi perezida, bitangira guhwihwiswa ko agiye kumusimbuza umugore we Grace Mugabe, wakunze no kuvuga ko Mnangagwa ari “inzoka igomba kumenwa umutwe.”

Ubwegure bwa Mugabe bwakirijwe yombi n'ibihugu bikomeye ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza