Uwo mu ishyaka rya Museveni yaburiye Chameleone winjiye muri politiki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Kamena 2019 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Mike Mukura ukuriye ishyaka National Resistance Movement (NRM), rya Perezida Museveni mu Burasirazuba bwa Uganda, yaburiye umuhanzi Jose Chameleone, uherutse gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala.

Mike Mukura yabwiye uyu muhanzi ko ashaka ibyo kujya muri Politiki yabireka kuko bizangiza akazi yari asanzwe akora kajyanye n’umuziki.

Uretse kuba Chameleone yaravuze ko ashaka kwiyamamariza kuba Meya wa Kampala, aherutse no kwiyunga mu itsinda riyobowe na Bobi Wine rirwanya Perezida Museveni.

Mukura yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ati “Inama yanjye ku nshuti nziza yanjye Chemeleone, ni uko yagenda gake muri politiki. Izamukenesha kandi ishobora no kwangiza iby’ubuhanzi yari asanzwe akora. Ntuzavuge ngo sinakubwiye. Ubyumve cyangwa ubireke gusa ubunararibonye bwaranyigishije.”

Yagereranyije Chameleone na Diamond Platnumz avuga ko uyu muhanzi nawe afite ahazaza heza muri muziki atari muri politiki.

Chameleone mu gusubiza kwe yavuze ko ataterwa ubwoba n’ibyo uyu mugabo amubwiye avuga ko abagabo ba nyabo bishakira inzira yo kunyuramo.

Ati “Urakoze cyane nshuti yanjye ikomeye. Abagabo b’indashyikirwa baharura inzira ku bandi bagabo badasanzwe. Ariko ubu ntibigeze babikora, twebwe rero tuzaharurira inzira abandi bagabo badasanzwe bazaza nyuma yacu.”

Ibi byose Chameleone ari kubivuga ariko hashize iminsi mike, Perezida Museveni aretse kumukurikira kuri Twitter, bikavugisha benshi. Museveni yari asanzwe akurikira abantu 24 kuri uru rubuga, Chameleone na Bebe Cool nibo bo muri Uganda bonyine, none ubu uyu muhanzi we yamaze kumukura mu mubare w’abo akurikira.

Chameleone yari umwe mu bahanzi bifashishwa cyane na Museveni kuko no mu 2016 yari ari mu bahanzi baririmbye mu ndirimbo yo kumwamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yitwa ‘Tubonga Nawe’.

Jose Chameleone aherutse kwinjira mu ishyaka rya Bobi Wine rirwanya Perezida Museveni
Mike Mukula (ibumoso) ari kumwe Jose Chameleone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza