Zambia: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yeguye anenga ruswa muri Guverinoma

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 3 Mutarama 2018 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia, Harry Kalaba, kuwa Kabiri w’iki cyumweru, yatangaje ko asezeye ku mirimo ye yari amazeho imyaka ine, yanga gukomeza gukorera muri Guverinoma irimo ruswa.

Mu butuma yanyujije kuri Facebook ye, busobanura impamvu yo kwegura kwe yagize ati “Ntitwashobora gukomeza guhangana n’ibibazo by’igihugu tutumvikanaho, mu gihe ikigero cya ruswa gikomeje kwiyongera kandi bikorwa n’abakwiye kugishakira igisubizo.”

Yanavuze ko ibyemezo byinshi bifatwa biba bishingiye ku nyungu z’amafaranga n’imitungo.

The East African yanditse ko kuwa Mbere Kalaba yari yanditse ubundi butumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, anenga ruswa, imiyoborere mibi bya bamwe mu bayobozi bo mu ishyaka riri ku butegetsi, bamusabaga kwegura.

Kalaba yashyizwe muri Guverinoma bwa mbere na Perezida Michael Sata mu 2014, anagirirwa icyizere na Perezida Edgar Lungu uriho ubu.

Harry Kalaba abaye minisitiri wa gatatu ugiye nyuma y’uko Perezida yirukanye abaminisitiri babiri barimo Minisitiri w’igenamigambi n’Iterambere, Lucky Mulusa, mu cyumweru gishize na Chisimba Kambwili w’itumanaho mu Ugushyingo 2017.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza