Zimbabwe: Babiri bari muri Guverinoma ya Mugabe bagejejwe mu rukiko bashinjwa ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Mutarama 2018 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Abaminisitiri babiri bahoze muri Guverinoma ya Robert Mugabe bakurikiranyweho ruswa muri Zimbabwe.

Walter Mzembi wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Samuel Undenge wahoze ari Minisitiri w’Ingufu bamaze iminsi batawe muri yombi, kuri uyu wa Gatandatu nibwo urukiko i Harare rwabarekuye by’agateganyo ariko batanze ingwate.

Urukiko rwabarekuye Mzembi atanze ingwate y’amadolari 400 naho Undenge atanga amadolari 300.

Aba bombi kandi urukiko rwabategetse kujya bitaba polisi rimwe mu cyumweru, bakanashyikiriza ubuyobozi impapuro zabo z’inzira nk’uko Jeunafrique.

Nyuma yo kwegura kwa Mugabe tariki 24 Ugushyingo 2017, bamwe mu bahoze muri Guverinoma ye batawe muri yombi.

bafashwe barimo nka Ignatius Chombo wahoze ari Minisitiri w’Imari, Walter Chidhakwa wari ushinzwe amabuye y’agaciro na Makhosini Hlongwane wari Minisitiri wa Siporo.

Walter Mzembi wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mrui Zimbabwe ku bwa Robert Mugabe, akurikiranyweho icyaha cya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza