Zimbabwe: Ibikomerezwa mu gisirikare byahawe imyanya muri Guverinoma

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Ukuboza 2017 saa 09:31
Yasuwe :
1 2

Bamwe mu basirikare bakuru bagize uruhare mu ikurwa ku butegetsi rya Perezida Robert Mugabe bahawe imyanya mishya muri Guverinoma ya Perezida Emmerson Mnangagwa.

Muri Guverinoma y’abaminisitiri 22 yashyizweho kuri uyu wa Kane, Gen Maj Sibusiso Moyo, umusirikare wagaragaye kuri Televiziyo avuga ko ibyakozwe n’igisirikare atari uguhirika ubutegetsi, yahawe kuyobora Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Perence Shiri wari ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubutaka. Uyu mugabo, ni we wayoboye ibikorwa bya gisirikare byarwanyije abataravugaga rumwe na Mugabe mu myaka ya 1980 mu ntara ya Matabeleland, hakicwa abaturage bagera ku bihumbi 20.

Mnangagwa kandi yahaye imyanya abayobozi b’ingabo zavuye ku rugerero bamufashije kwamagana Mugabe, aho Christopher Mutsvangwa yagizwe Minisitiri w’Itumanaho naho Victor Matemadanda agirwa Minisitiri wungirije ushinzwe abavuye ku rugerero.

Icyakora, hari abaminisitiri benshi bahoze muri Guverinoma ya Mugabe basubijwemo uretse abavugwaho kuba mu gatsiko kari gashyigikiye Grace Mugabe kazwi nka G40.

BBC yatangaje ko umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, Tendai Biti akimara kubona Guverinoma nshya yavuze ko abizeraga impinduka muri Zimbabwe bibeshyaga.

Mu cyumweru gishize nibwo Perezida Robert Mugabe yeguye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nyuma y’imyaka 37 ku butegetsi.

Yegujwe ku gitutu cy’igisirikare cyari cyamufungiye iwe mu rugo ndetse n’umurindi w’abatavuga rumwe na we bari biganjemo abo mu ishyaka ZANU-PF bamushinjaga kuyoborerwa n’umugore we Grace Mugabe.

Perezida Mnangagwa yahaye imyanya muri Guverinoma bamwe mu basirikare bakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza