Zimbabwe: Ikibuga cy’indege cyahinduriwe izina cyitirirwa Perezida Robert Mugabe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Ugushyingo 2017 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Ikibuga cy’indege cyari kizwi nka Harare International Airport cyahinduriwe izina cyitwa Robert Gabriel Mugabe International Airport.

Iki kibuga cyari kimaze iminsi kivugururwa, izina rishya ryatashywe na nyir’ubwite Perezida Robert Mugabe kuri uyu wa Kane.

Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Zimbabwe cyahise kibinyuza kuri Twitter, kivuga ko guhindura izina ari uguha icyubahiro Perezida Mugabe.

Cyagize giti “Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Harare cyahinduriwe izina cyitwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Robert Gabriel Mugabe mu guha icyubahiro umubyeyi w’igihugu.”

Iki kibuga cyahinduriwe izina cyubatswe mu mwaka wa 1956, gitangira gukora nyuma y’umwaka umwe. Nicyo kibuga cy’indege kinini mu gihugu , kikaba ari nacyo cyifashishwa na sosiyete ya Leta itwara abagenzi mu ndege, Air Zimbabwe.

Mugabe akomeje kwitirirwa bimwe mu bikorwa remezo muri Zimbabwe. Muri Kanama uyu mwaka Guverinoma yatangaje ko iteganya kubaka Kaminuza izitirirwa Mugabe, ikazuzura itwaye miliyari imwe y’amadolari.

Abatavuga rumwe na Leta babyamaganiye kure, bavuga ko aho gupfusha ubusa amafaranga ya Leta ahubwo yakoreshwa hongerwa ingengo y’imari ya Kaminuza zisanzwe kugira ngo zizamure ireme ry’ibyo zitanga.

Mugabe kandi yitiriwe ishuri rya Guverinoma rizwi nk’ishuri ry’abanyabwenge, umuhanda uri rwagati mu Mujyi wa Harare ndetse n’umuhanda ugana mu gace yavukiyemo nkuko Africa News yabitangaje.

Iki kibuga cyahinduriwe izina mu guha icyubahiro Perezida Mugabe
Perezida Mugabe mu muhango wo guhindurira izina iki kibuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza