Zimbabwe: Impamyabumenyi y’ikirenga ya Grace Mugabe irakorwaho iperereza

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 Mutarama 2018 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe rurimo gukora iperereza rigamije kureba niba Grace Mugabe, umugore w’uwari Perezida w’iki gihugu, Robert Mugabe, atarakoresheje uburiganya ngo abone impamyabumenyi y’ikirenga (PhD).

Mu cyumweru gishize nibwo abarimu bo muri Kaminuza ya Zimbabwe bamuhaye iyi mpamyabumenyi, basabye ko hakorwa iperereza hakamenyekana uburyo yayihawe.

Grace Mugabe yahawe PhD nyuma y’uko mu 2014 yiyandikishije muri Kaminuza, nyamara kuyibona bisaba ubushakashatsi buhoraho bumara imyaka. Gusa yakomeje kuvuga ko yayibonye mu buryo bwemewe.

Muri Nzeri Grace yabwiye ihuriro ry’ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi ko yabonye impamyabumenyi y’ikirenga nubwo abatumvikana na we batayivugaho rumwe.

Ikinyamakuru Zimbabwe Independent, cyanditse ko ubusabe bw’abarimu ba Kaminuza ya Zimbabwe buvuga ko batigeze bamenya ibyo kurangiza amasomo kwa Grace Mugabe mu 2014, ko ahubwo batunguwe no kubibona mu bitangazamakuru.

Ubwo busabe bugira buti “Byaratunguranye ku bagize ishami yigagamo kuko abenshi ntibigeze babona cyangwa ngo bumve ubushakashatsi bwa Grace n’icyabuvuyemo.”

Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe byavuze ko ubushakashatsi bwa Grace Mugabe, butigeze bushyirwa ku karubanda nkuko ubusanzwe bikorwa. Grace Mugabe ashobora kuba yarakingiwe ikibaba n’umugabo we wari n’Umuyobozi Mukuru w’iyi Kaminuza. Ibi byari mu mugambi wo kumuharurira inzira yo kuzamusimbura.

Bivugwa ko Grace Mugabe yiyandikishije muri Kaminuza mu 2014, nyuma y’amezi make bikavugwa ko yabonye PhD

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza