Zimbabwe: Imwe mu mitungo ya Robert Mugabe igiye gutezwa cyamunara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 01:34
Yasuwe :
0 0

Imwe mu mitungo ya Robert Mugabe wahoze ayobora Zimbabwe irimo ibikoresho byifashishwaga mu buhinzi n’ubworozi igiye gutezwa cyamunara.

Sosiyete yitwa Ruby Auctions yasohoye itangazo ryamamaza iyo cyamunara aho ivuga ko ibizatezwa birimo imodoka 40 zifashishwa mu mirimo y’ubuhinzi.

Mugabe yakuwe ku butegetsi n’igisirikare mu 2017 nyuma y’imyaka 37 ku butegetsi.

BBC yatangaje ko icyatumye imitungo ye itezwa cyamunara kitaramenyekana ariko birakekwa ko byatewe n’amadeni yaturutse kuri bumwe mu bucuruzi bwe buri mu bihombo.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko guteza cyamunara iyo mitungo ari ikimenyetso ko imitungo umuryango wa Mugabe wigwijeho mu myaka 37 yamaze ku butegetsi yaba iri mu bibazo.

Muri Mata uyu mwaka Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko Mugabe yagiye kwivuza muri Singapore, bikaba byari biteganyijwe ko azagaruka rwagati muri Gicurasi.

Imwe mu mitungo ya Robert Mugabe igiye gutezwa cyamunara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza