Zimbabwe: Mugabe agiye kugirana ibiganiro n’igisirikare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Ugushyingo 2017 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Zimbambwe, Robert Mugabe, umaze iminsi ashyizweho igitutu n’igisirikare cyo kumweguza mu byo kirinze kwita Kudeta, aragirana ibiganiro na cyo kuri iki Cyumweru.

Nk’uko BBC yabitangaje, ibyo biganiro Mugabe agiye kubigirana n’Umugaba w’Ingabo, umuhuza akaza kuba ari Umusenyeri wa Kiliziya Gatolika nk’uko byatangarijwe kuri televiziyo y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

Uwo musenyeri uza kuba umuhuza akaba ari umwizerwa wa Perezida Mugabe .

Uretse ibyo biganiro, ubuyobozi bw’ishyaka Zanu-PF, nabwo bugiye kuganira niba bwakwirukana Mugabe warishinze akaba anariyoboye igihe kirekire.

Igisirikare cyafashe icyemezo cyo gufata ubutegetsi muri iki cyumweru nyuma y’aho Visi Perezida Emmerson Mnangagwa wakoranye na Mugabe barwanira igihugu, yirukanwe.

Iyirukanwa rya Mnangagwa ryahise ryerekeana ko umugore wa Mugabe, Grace Mugabe ashaka kuzaba ari we usimbura umugabo we ku butegetsi.

Perezida Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko, ni we mukuru w’igihugu ukuze ku isi, yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 ikibona ubwigenge.

Kuri uyu wa Gatandatu, abaturage bo muri Zimbabwe bakoze imyigaragambyo isaba Mugabe kurekura ubutegetsi, banashimira igisirikare icyemezo cyafashe.

Perezida Robert Mugabe ukuze kurusha abandi bakuru b'ibihugu ku Isi ajya agaragara ahunyiza mu ruhame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza