Zimbabwe: Robert Mugabe yahamije ko adakeneye gusubira ku butegetsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 18 Werurwe 2018 saa 07:28
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yatangaje ko adashaka kongera kuba Perezida nk’uko amwe mu makuru amaze igihe atangazwa abivuga.

Mugabe yakuwe ku butegetsi mu Ugushyingo umwaka ushize asimbuzwa Emmerson Mnangagwa wahoze ari Visi Perezida we akaza kumwirukana.

Nubwo igisirikare kitemera ko cyamuhiritse ku butegetsi, mu kiganiro Mugabe yagiranye na Televiziyo yo muri Afurika y’Epfo, SABC we yemeje ko yahiritswe.

Mugabe yavuze ko nta gikorwa na kimwe ubusanzwe gikorwa kibanje gutangirwa uruhushya n’igisirikare uretse guhirika ubutegetsi, ari nabyo ahamya ko byabaye muri Zimbabwe.

Mu ijwi rinaniwe, Mugabe yavuze ko kugira ngo ibintu bisubire mu buryo muri Zimbabwe, bakwiye kuganira bagakura igihugu mu bibazo bagishyizemo.
Mu kindi kiganiro yagiranye na Televiziyo yo mu Bwongereza, ITV, Mugabe yavuze ko nta mugambi wo kongera kuba perezida afite.

Ni nyuma y’amakuru yari amaze iminsi akwirakwizwa ko ashobora kuziyamamariza umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe uyu mwaka, akiyamamaza ku iturufu y’ishyaka rishya ryashinzwe na Ambrose Mutinhiri ryitwa NPF.

Yagize ati “Ntabwo nshaka kuba Perezida, oya rwose. Dore ubu mfite imyaka 94.”
Mugabe yavuze ko nta rwango afitiye uwamusimbuye ku butegetsi, icyakora ngo ibyo yakoze ni ukugambanira igihugu.

Icyakora, Mugabe yemeje ko yiteguye kuganira na Guverinoma iriho mu gihe yaba imusabye gukosora amakosa yakozwe mu kumuhirika ku butegetsi nk’uko Jeunafrique yabitangaje.

Robert Mugabe wayoboye Zimbabwe imyaka 37

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza