Zipline yabonye miliyoni 190$ zo kwagurira ibikorwa byayo mu bindi bihugu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 09:07
Yasuwe :
0 0

Ikigo Zipline International Inc, cyo muri Leta ya California ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimaze kumenyerwa mu gutwara amaraso n’imiti kwa muganga gikoresheje indege zitagira abapilote ‘Drones’, cyakusanyije miliyoni 190 z’amadolari zizagifasha kwagura ibikorwa byacyo.

Zipline itwara amaraso n’imiti ku bitaro 25 byo mu Rwanda, aka kayabo yagakusanyije muri Mata, binyuze mu kigega cy’ishoramari cya Amerika Katalyst Ventures na The Rise Fund.

Aya mafaranga akazatuma Zipline yatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda mu Ukwakira 2016, yagura ibikorwa byayo muri Afurika, Aziya na Amerika.

Umuyobozi Mukuru wa Zipline, Keller Rinaudo, yavuze ko kuva batangira mu 2014 bamaze gukusanya miliyoni 234,6 z’amadolari, bakaba bashaka kugera kuri 1% by’abatuye Isi bose ni ukuvuga miliyoni 75 z’abaturage, mu mpera z’uyu mwaka ndetse na miliyoni 700 z’abaturage mu myaka itanu iri imbere.

Mu mezi atandatu, Zipline yavuye ku kigo kimwe gikwirakwiza amaraso n’imiti byo kwa muganga yari ifite mu Rwanda bigera kuri bitandatu harimo bine biri muri Ghana, kimwe kikaba cyakohereza indege inshuro 600 ku munsi.

Mu Ukuboza 2018, Zipline yasinye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma ya Ghana, angana na miliyoni 12.5 z’amadolari mu myaka ine yo gutanga serivisi zo kwa muganga muri iki gihugu.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibigo bibiri byifashishwa mu kugeza serivisi z’ubuvuzi nk’amaraso n’imiti mu duce byagoranaga kugeramo, icya Kayonza cyifashishwa n’ibitaro byo mu Ntara y’Iburasirazuba n’icya Muhanga, gikoreshwa n’ibitaro byo mu Burengerazuba n’Amajyepfo y’igihugu.

Ibi bigo byombi bimaze kohereza ku bitaro indege inshuro zirenga 11,100 zifite amasashi y’amaraso arenga 20,700. Izigera kuri 30% zoherejwe mu buryo bwihutirwa [emergency]. Mu Rwanda hakaba habarurwa indege zirenga 30 zifashishwa muri ibyo bikorwa.

Kugeza ubu mu kigo cya Kayonza hamaze koherezwa indege inshuro zirenga 400 zirimo amasashi y’amaraso arenga 700, yajyaga ku bitaro bitanu ari byo; Ngarama, Gahini, Rwinkwavu, Kirehe na Kibungo. Ni mu gihe ikigo cya Muhanga cyohereza ku bitaro 20.

Zipline igiye kwagurira ibikorwa byayo mu bindi bihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza