Zimwe mu mpunzi z’Abanyarwanda ziri mu gihugu cya Cameroun ntiziteguye gutaha mu Rwanda. Zirasaba Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi (HCR) gukomeza kuzirengera no gutera inkunga igihugu cyazicumbikiye kugira ngo zikomeze guhabwa ubuhungiro.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko mu gihugu cya Cameroun hahungiyeyo impunzi z’Abanyarwanda 800 zasanzeyo n’izindi zavuye mu bindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika yo hagati n’iy’Iburengerazuba zose hamwe zigera ku ibihumbi 110.
Impunzi z’Abanyarwanda zifite umwihariko wazo kuko zitandukanye n’izindi, bitewe n’uko zo zigizwe n’abanyamujyi bahora basaba HCR kudashyira mu bikorwa icyemezo cyo kuvanaho sitati y’ubuhunzi giteganijwe gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 30 Kamena 2013. Impunzi zikigereranywa no gucyurwa ku gahato.
André Sibomana, Pasitoro mw’itorero ryitiriwe ivangili y’uzuye (église de la Mission du plein évangile), yatangarije ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa « Xinhua » ko mu gihugu cya Cameroun impunzi ziriyo ziri hagati y’i 1,000 n’i 2,000 kuko ngo hari izo HCR itarabarura kandi zarasabye ubuhungiro.
Ibyo ariko binyomozwa cyane na Catherine Hamon Sharpe, Umuyobozi Wungirije wa HCR uvuga ko azi neza ko impunzi z’Abanyarwanda ziri muri icyo gihugu ari 800, ati :’’ Iyo mibare iri hagati ya 1,500 na 2,000 sinumva aho ituruka. Twe twemeza umubare w’impunzi twabaruye’’. Avuga kandi ko niyo icyemezo cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi bitavuze ko abantu bazacyurwa ku gahato. Abazifuza gutaha ku bushake HCR izabibafashamo.
Hagati aho ariko, abayobozi b’igihugu cya Cameroun ntibifuza ko Abanyarwanda baguma mu gihugu cyabo cyeretse bahawe icyemezo bibemerera gutura cyangwa icyo gucumbika.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
DRC : Abarenga 20 bagwiriwe n’ikirombe
18.05.2013 |
|
Afurika y’Epfo : 23 bishwe no gusiramurwa bya gakondo mu cyumweru kimwe
17.05.2013 |
|
Nigeria : Polisi yafunze 3 bakekwaho gucuruza abana
16.05.2013 |
|
RDC : FDLR yayogoje abaturage
16.05.2013 |
|
Kenya : Imbere y’Inteko bigaragambije bakoresheje ingurube
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |